Uwo mugabo witwa David Mulomba, utuye mu gace ka Kisasa, yafashwe nyuma y’uko uwahoze ari umugore we, Idah Luwi w’imyaka 35, agejeje ikirego ku nzego z’umutekano ku bw’inyungu z’umukobwa wabo. Amakuru ya polisi agaragaza ko ihohoterwa ryatangiye mu mwaka wa 2023 ubwo uwo mwana yari afite imyaka 14.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Northwestern, Brighton Siwale, yasobanuye ko ababyeyi b’uwo mwana batandukanye mu mwaka wa 2011, maze umukobwa asigarana na se. Mulomba yaje kongera gushaka mu mwaka wa 2022, arongora Thelma Kashimoto w’imyaka 25, nawe wo mu gace ka Kisasa.
Iperereza rya polisi ryerekanye ko mu 2023 ari bwo Mulomba yinjiye mu cyumba cy’umukobwa we akamukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse akamubwira ko “ashaka kureba ko ashobora kubyara.” Yamuteye ubwoba amubwira ko azamwica nibimenyekana. Ubu busambanyi bwakomeje kugeza ubwo umukobwa yasamaga inda ya se.
Nyuma yo kubona ko umukobwa we atwite, Mulomba yakoresheje imiti gakondo byatumye inda ivamo. Ariko yakomeje kumuhohotera kugeza ku wa 1 Kanama 2025, ubwo yamusambanyaga ubundi, bigatuma uwo mwana ahungira kwa nyina umubyara i Mwinilunga.
Yajyanywe ku ivuriro ry’aho, basanga atwite inda y’ibyumweru birindwi. Polisi yahise ifata Mulomba, ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi, akurikiranyweho ibyaha birimo: gusambanya umwana, gusambana n’uw’amaraso ye, no gukuramo inda ku gahato.
Nk'uko bitangazwa na Face Of Malawi, umuyobozi wa polisi, Siwale, yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko bishoboka ko haziyongeraho ibindi byaha. Yakomeje ashimangira ko uwo mwana ari guhabwa ubuvuzi ndetse n’ubufasha bwo ku rwego rw’imitekerereze.
Ibi byabaye byatumye abaturage ba Kalumbila bacika ururondogoro, aho abayobozi basaba buri wese wahohotewe, cyane cyane abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kujya bihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.