Deron Lewis-Payne yakatiwe ku wa 13 Kanama 2026 n’Urukiko rw’Ubwiyunge rwa Leta i Omaha, nyuma yo kwemera ibyaha yashinjwaga birimo kwiba banki no gutunga imbunda mu gihe yakoraga icyaha.
Umucamanza Robert F. Rossiter Jr. yamukatiye amezi 37 kubera ubujura bwa banki, ndetse n’andi mezi 84 kubera gukoresha imbunda mu gihe cy’icyaha. Ibi bihano bizakurikiranwa, bivuze ko byose hamwe azamara amezi 121, ni ukuvuga imyaka irenga 10, muri gereza.
Nyuma yo gufungurwa, Lewis-Payne azakomeza gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe cy’imyaka itanu.
Yibye arenga ibihumbi 9 by’amadolari
Amakuru yo mu nyandiko z’urukiko avuga ko ku wa 10 Gashyantare 2026, Lewis-Payne yinjiye muri banki ya i3Bank, iri ku muhanda wa 15645 Spaulding Street muri Omaha, afite imbunda y’umukara yo mu bwoko bwa semi-automatic.
Yerekeje imbunda ku bakozi babiri ba banki, abasaba kumuha amafaranga kandi abategeka gusohora amafaranga yari mu bubiko bwabo. Yanabateye ubwoba ko azabica nibatamwumvira, ndetse abasaba kutamuha udupfunyika tw’amafaranga dufite irangi ridasibangana, dukunze gukoreshwa mu gukurikirana amafaranga yibwe.
Abakozi ba banki baramwumviye, ahita atoroka afite amafaranga agera ku 9,175 by’amadolari. Amashusho yafashwe na kamera zo muri banki yafashije abashinzwe iperereza kumenya isura ye ndetse n’imyambaro yari yambaye, harimo inkweto zitukura za Nike.
Kamera zo hafi y’aho banki iri nazo zafashe amashusho y’imodoka yakoresheje muri ubwo bujura, harimo nimero iyiranga n’ibindi byayirangaga, nk’agasanduku k’ibikoresho ndetse n’ibice bimwe byari bifite ingese.
Yakoresheje amafaranga yibye mu guhaha
Abashinzwe iperereza basanze nyuma yo kwiba banki, Lewis-Payne yaragiye guhaha mu gace ka Westroads Mall, aho yakoresheje amafaranga yibye agura inkweto n’imyambaro.
Nyuma yaje kuboneka hafi y’ahantu yari atuye, ariko ahita ahunga. Yasize inyuma amafaranga yari itarakoresha.
Mu gusaka aho yari atuye, abashinzwe umutekano babonye imodoka yakoreshejwe muri ubwo bujura ndetse n’imyambaro myinshi yari yambaye ku munsi yakoreyeho icyaha, harimo n’inkweto zitukura za Nike.
Nubwo Lewis-Payne yemeye ko ari we wari utwaye imodoka yakoreshejwe, yabanje guhakana ko yaba yaragize uruhare mu kwiba banki.
ChatGPT yabaye kimwe mu bimenyetso by’iperereza
Nyuma yaje kwemera ko abashinzwe iperereza basaka telefoni ye. Muri iyo telefoni, abapolisi basanze ibimenyetso by’uko yari yarakoresheje ChatGPT mu gutegura ubujura bwa banki.
Nk’uko Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibivuga, Lewis-Payne yakoresheje ChatGPT ashaka amakuru ajyanye n’igihe abashinzwe umutekano bashobora kumara bataragera ahakorewe icyaha, uko imbunda yari afite yakurwaho cyangwa igasanwa, ndetse n’uburyo umuntu wari warigeze guhamwa n’icyaha ashobora kubona amasasu.
Iperereza kandi ryagaragaje ko amateka y’aho yari yaragiye akoresheje Google Maps yari arimo gushaka inzira imwerekeza kuri i3Bank mbere y’uko ayiba.
Imbunda yakoreshejwe mu bujura ntiyigeze iboneka, ariko abashinzwe iperereza bashoboye kugaruza amafaranga 2,397 by’amadolari kuri 9,175 yari yibwe. Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ni rwo rwakoze iperereza kuri iki cyaha.
