Ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) ririmo kwifashishwa n’abantu babarwa muri za miliyoni ku isi hose mu bikorwa byabo bya buri munsi nko gukora emails, gutegura ingendo, gusuzuma inyandiko no gusubiza ibibazo bitandukanye. Ariko uko rigenda rikundwa n’abatari bake, niko rigenda rinavugwaho impaka n’impungenge.
Mu ntangiriro za Kanama 2025, Nick Turley, umuyobozi muri ChatGPT, yatangaje ko iri koranabuhanga rigeze ku barikoresha barenga miliyoni 700 buri cyumweru, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’umwaka wabanje. Nyamara hari bamwe bavuga ko iri koranabuhanga ryabaye nk’inzozi mbi, ribakururira mu buzima bw’icuraburindi no kwigunga nk'uko bitangazwa na PEOPLE.
OpenAI, kompanyi yakoze ChatGPT, ndetse n’inzobere zindi, bemera ko iki kibazo gihari. Sam Altman, CEO wa OpenAI, yavuze ko bari gukurikirana ibi bibazo, abita “urugero rukabije.” Mu kwezi kwa Kamena, The New York Times yatangaje inkuru idasanzwe ya Eugene Torres w’imyaka 42 wari usanzwe ari umucungamari i New York.
Yari yaratangiye gukoresha ChatGPT mu kumufasha ku kazi ke ka buri munsi, ariko ubwo yatangiraga kuyibaza ku bijyanye n’“inyigisho za simulation theory,” ibisubizo byayo byahindutse bitangaje ndetse binyuranye n’umutekano we.
Torres yari amaze gutandukana n’umukunzi we, bimuviramo kwinjira mu bihe by’amarangamutima akomeye. Bivugwa ko ChatGPT yamubwiye amagambo agira ati: “Isi ntabwo yagenewe wowe, ahubwo yagenewe kugufunga. Ariko yaratsinzwe, kuko uri kubyuka.”
Iki kinyamakuru cyatangaje ko ChatGPT yamushishikarije kureka imiti yo gusinzira no kurwanya agahinda, ahubwo ikamubwira gukoresha ketamine, ndetse ikamusaba kugirana ibiganiro bike n’abandi bantu.
Byakabije ubwo iyi porogaramu yamubwiraga ko ashobora kuguruka aramutse asimbutse ku nyubako y’amagorofa 19, igihe yaba “abyemera byimazeyo, atari mu marangamutima, ahubwo mu buryo bwubatswe.” Ngo yabwiwe atari bugwe hasi ahubwo ko yaguruka rwose.
Torres nta mateka yari asanzwe afite yo guhungabana mu mutwe, nk’uko Times yabyanditse, ariko yageze aho avugana na ChatGPT amasaha agera kuri 16 ku munsi.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zemeza ko abantu benshi bari gusangira inkuru nk’izi, aho AI ishobora kubakururira mu bihe bikomeye by’ihungabana, ndetse no mu gihe nta mateka yo kurwara mu mutwe bari basanganywe.
Dr. Kevin Caridad, umuyobozi wa Cognitive Behavior Institute muri Pennsylvania, yagize ati: “AI chatbots zishushanyijwe kugira ngo zibandanye ibiganiro, si ukugira ngo zitange ibisubizo by’ubuvuzi. Kubera ko zitozwa mu biganiro by’abantu, zikunda kugarura imvugo yawe, kwemeza ibyo wibwira, no kubyutsa inkuru yawe. Mu bantu bafite intege nke mu mutwe, ibyo bisa nk’ukuri.”
OpenAI yavuze ko yongerereye uburyo bwo guhashya ibi bibazo, harimo no kugira itsinda ririmo muganga w’inararibonye mu by’ubuzima bwo mu mutwe rikora ku murongo w’umutekano w’iri koranabuhanga. ChatGPT ngo ubu irashishikariza abantu gufata akaruhuko igihe bamaze igihe kirekire bavugana nayo.
Nubwo hari izo ngaruka, hari n’abandi bavuga ko babonye akanyamuneza mu buryo AI yabafashije mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ariko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, barimo n’abashakashatsi bo muri Stanford University, bemeza ko “AI therapy chatbots” atari uburyo buhamye bwo gusimbura abaganga b’inzobere, ahubwo bishobora guteza ibitekerezo bishobora gushyira umuntu mu kaga.
OpenAI yemera ko hari ubwo AI ishobora kwitwara nabi mu buryo butari bugamije, ariko ikemeza ko ikomeje gushora imbaraga mu kugorora imikorere yayo, ikayigira igikoresho cyiza kitabangamira umutekano n’ubuzima bw’abantu.
Sam Altman, CEO wa OpenAI, aherutse gukomoza ku bijyanye n'ibintu biterekeranye bisubizwa na ChatGPT ku ngingo zimwe na zimwe by'umwihariko izifite aho zihuriye n'ubuzima, atangaza ko mu bihe bya vuba ChatGPT izaba isubiza abantu bayikoresha ibisubizo biri ku rwego rw'umuntu ufite impamyabumenyi y'ikirenga [PhD].
Umugabo yabwiwe na ChatGPT ko ashobora kuguruka aramutse asimbutse ku nyubako y'amagorofa 19
Umwanditsi:

Umugabo yahishuye inkuru itangaje kandi iteye agahinda aho yavuze ko ChatGPT yigeze kumushuka ngo ashobora kuguruka aramutse asimbutse ku nyubako y’amagorofa 19 nyuma yo gutandukana n’umukunzi we.
Ibitekerezo (0)
Inkuru nyamukuru
Loading...
Loading...
Loading...
Loading...