Umugabo w’umugore wakoresheje umwana wabo w’imyaka 7 mu mashusho y’urukozasini yavuze ko atari abizi

Utuntu nutundi - 13/09/2026 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo w’umugore wakoresheje umwana wabo w’imyaka 7 mu mashusho y’urukozasini yavuze ko atari abizi

Ikechukwu Onyeanyusi, umugabo w’umugore w’imyaka 36 uherutse gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha abana be mu bikorwa by’urukozasoni byakorwaga hagamijwe kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atari azi ibyaberaga mu rugo rwabo, ndetse atari azi ibyo umugore we akorera ababna babo.

Onyeanyusi yabitangaje mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko atigeze amenya ibikorwa umugore we yakoraga, ashimangira ko akazi katumaga ava mu rugo kare akagaruka nijoro.

Uyu mugabo yavuze ko yamenye ibyabaye nyuma y’uko inshuti ye imweretse amashusho yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko ubwo yabazaga umugore we ku byari muri ayo mashusho, yabanje kubihakana avuga ko amashusho ashobora kuba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Onyeanyusi yavuze ko nyuma umugore we yemeye ko yakoresheje abana babo muri ibyo bikorwa.

Yagize ati: “Naramubajije nti: ‘Ese koko ibi ni byo warabikoze?’ Arambwira ati: ‘Yego.’ Nahise numva ncitse imbaraga. Naribazaga nti: ‘Ibi bishoboka bite? Wakora ute ibintu nk’ibi?’”

Yakomeje avuga ko yatunguwe bikomeye n’ibyo umugore we yakoze, cyane cyane ko byakorewe umwana wabo.

Ati: “Nababajwe cyane n’umugore wanjye. Sinigeze ntekereza ko ashobora gukora ibintu nk’ibi, ndetse akabikorera umwana we bwite.”

Iby’uyu mugore byateje impaka n’umujinya ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana ibyaha akekwaho.

Iyi nkuru yongeye guteza impaka, bigaragaza ko hagombwa kwibandwa ku kamaro ko kurinda abana ihohoterwa, cyane cyane ibikorwa bibakorerwa mu buryo bubatesha agaciro cyangwa bubashyira mu bikorwa bigenewe abantu bakuru.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...