Umugabo wishe Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yakatiwe gufungwa burundu

Hanze - 21/01/2026 7:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo wishe Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yakatiwe gufungwa burundu

Umugabo wishe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma y’imyaka itatu n’igice amaze arashe uyu munyapolitiki w’ikirangirire mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nara mu 2022.

Tetsuya Yamagami yemeye icyaha ku mugaragaro ubwo urubanza rwatangiraga umwaka ushize, ariko igihano akwiriye cyakomeje kugibwaho impaka zikomeye mu baturage b’u Buyapani. Mu gihe benshi bamufataga nk’umwicanyi ruharwa, abandi bagaragazaga impuhwe bashingiye ku buzima bugoye yakuriyemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Yamagami akwiriye igifungo cya burundu kubera "icyaha gikomeye" yakoze. Urupfu rwa Abe rwahungabanyije igihugu cyari gisanzwe kizwiho kuba nta byaha byo gukoresha imbunda bibamo.

Ku ruhande rw’ubwunganizi, abunganira Yamagami basabye ko yagabanyirizwa igihano, bavuga ko ari umunyantege nke wahuye n’icyo bise "ihohoterwa rishingiye ku idini".

Bavuze ko ukwizera gukabije kwa nyina mu Itorero rya Unification Church kwatumye umuryango wabo usenyuka mu bukungu, bituma Yamagami agirira inzika Shinzo Abe nyuma yo kumenya ko uyu munyapolitiki yari afitanye isano n’iryo torero rivugwaho kuba ryaragize imyitwarire itavugwaho rumwe.

Abantu bagera hafi kuri 700 bahagaze mu murongo hanze y’Urukiko rw’Akarere ka Nara ku wa Gatatu, bashaka kwinjira mu cyumba cyabereyemo isomwa ry’urubanza.

Urupfu rutunguranye rwa Abe, warashwe ku manywa y’ihangu mu gihe yavugaga ijambo, rwatumye hatangizwa iperereza ku Itorero rya Unification Church n’imikorere yarirangwaga, irimo gusaba abayoboke amaturo y’amafaranga menshi.

Uru rubanza rwanashyize ahagaragara umubano hagati y’iryo torero n’abanyapolitiki bo mu ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP), bituma bamwe mu bagize Guverinoma begura ku myanya yabo.

Umunyamakuru Eito Suzuki wakurikiranye hafi ya zose mu manza za Yamagami yavuze ko we n’umuryango we bagaragazaga "kwiheba gukabije" mu gihe cyose cy’urubanza.

Suzuki yavuze ko Yamagami "yagaragaraga nk’umuntu wananiwe n’ubuzima, wiyumvamo kwiheba", akongeraho ko yari amaze igihe akurikirana ibikorwa bya Unification Church na mbere y’urupfu rwa Abe.

Ku munsi wa mbere w’urubanza mu Ukwakira 2025, Yamagami yagize ati: "Ibyabaye byose ni ukuri. Nta gushidikanya ko ari njye wabikoze."

Yari yitwaje imbunda ikozwe mu miyoboro y’icyuma, arasa amasasu abiri Shinzo Abe mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu mujyi wa Nara ku wa 8 Nyakanga 2022.

Abunganira Yamagami basabye ko atarenza igifungo cy’imyaka 20, bavuga ko yagizweho ingaruka n’iyobokamana ryamugizeho ihungabana.

Bavuze ko yagiriye inzika iryo torero kubera ko nyina yararyeguriye umutungo wose, harimo n’ubwishingizi bw’ubuzima bwa se wapfuye, amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 100 z’iyeni (hafi amadolari ya Singapore 828,750).

Yamagami yavuze ko yagiriye inzika Abe nyuma yo kubona amashusho ye agaragara mu gikorwa cy’iryo torero mu 2021, ariko yongeraho ko umugambi we wa mbere wari ugutera abayobozi b’iryo torero, atari Abe.

Umunyamakuru Suzuki yavuze ko atazibagirwa uko umugore wa Abe, Akie Abe, yarebye Yamagami atungurwa ubwo yavugaga ko umugabo we atari we yari agamije kwica.

Yagize ati: "Byagaragazaga gutangara gukomeye, nk’aho yabazaga ati: Ese umugabo wanjye yari igikoresho gusa cyo kwihorera ku itorero? Ese ni ko byari bimeze?"

Mu butumwa bwuje agahinda yasomye mu rukiko, Akie Abe yavuze ko intimba yo kubura umugabo we "izahora ihari itazigera ishira". Yagize ati: "Icyo nifuzaga gusa ni uko yakomeza kubaho."

Unification Church yashinzwe muri Koreya y’Epfo, yinjiye mu Buyapani mu myaka ya 1960, igenda yubaka umubano n’abanyapolitiki mu rwego rwo kwagura abayoboke bayo, nk’uko abashakashatsi babivuga.

N’ubwo Abe atari umunyamuryango waryo, kimwe n’abandi banyapolitiki benshi, yajyaga agaragara mu bikorwa bifitanye isano n’iryo torero.

Sekuru wa Abe, Nobusuke Kishi, nawe wabaye Minisitiri w’Intebe, bivugwa ko yari hafi yaryo kubera imyemerere yarirangwaga yo kurwanya komunizimu.

Mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize, urukiko rwa Tokyo rwambuye Unification Church uburenganzira bwo kuba itorero ryemewe n’amategeko, ruvuga ko ryahatiraga abayoboke kugura ibikoresho bihenze ribakangisha ibihano by’iyobokamana.

Iryo torero ryamenyekanye kandi kubera imihango y’ubukwe rusange ihuza ibihumbi by’abashakanye icyarimwe.

Mushiki wa Yamagami, wagaragaye mu rukiko nk’umutangabuhamya w’ubwunganizi, yatanze ubuhamya burimo amarira avuga ku "buzima bubi we na barumuna be banyuzemo" kubera ukwiyegurira cyane kwa nyina iryo torero, nk’uko Suzuki abivuga.

Yagize ati: "Byari ibihe byuzuye amarangamutima. Abari mu cyumba hafi ya bose bari barimo barira."

Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko hari "guca ukubiri n’ubwenge" mu kuba Yamagami yarahinduye inzika yari afitiye itorero ayerekeza kuri Abe. No mu rubanza, abacamanza bagaragaje ibibazo byerekana ko nabo byabagoye gusobanukirwa iyi ngingo y’ubwunganizi.

BBC yanditse ko abakurikiranira hafi uru rubanza nabo bagabanyijemo ibitekerezo ku kuba ibibazo bya Yamagami byamugiraho ingaruka ku gihano yakatiwe.

Suzuki yagize ati: "Biragoye guhakana ingingo y’ubushinjacyaha ivuga ko Abe nta kibi na kimwe yari yaragiriye Yamagami cyangwa umuryango we."

Ariko avuga ko uru rubanza rugaragaza uko "abantu bagizweho ingaruka n’ibibazo bya sosiyete bashobora kugera ku byaha bikomeye". Yongeraho ati: "Uru ruhererekane rugomba gucika, tugasesengura neza impamvu yatumye akora kiriya cyaha."

Rin Ushiyama, umuhanga mu by’imibereho rusange muri Kaminuza ya Queen’s University Belfast, yavuze ko impuhwe abantu bagirira Yamagami zishingiye ahanini ku "kutizera n’urwango rusange Abayapani bagirira amatorero atavugwaho rumwe nka Unification Church".

Yagize ati: "Nta gushidikanya ko Yamagami yari umunyantege nke wahuye n’ingaruka zo kutitabwaho n’ababyeyi ndetse n’ubukene bwatewe n’iryo torero, ariko ibyo ntibisobanura kandi ntibinagire ishingiro cyo gushyigikira ibikorwa bye."

 

Tetsuya Yamagami yafashwe n’inzego z’umutekano mu 2022, nyuma y’igihe gito cyane amaze kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe

Shinzo Abe yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani, azwi cyane kuba yarayoboye igihe kirekire kurusha abandi bose mu mateka y'igihugu, akaba yarayoboye inshuro ebyiri (2006-2007 & 2012-2020) akaba yarapfuye azize ubwicanyi mu 2022


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...