Tetsuya
Yamagami yemeye icyaha ku mugaragaro ubwo urubanza rwatangiraga umwaka ushize,
ariko igihano akwiriye cyakomeje kugibwaho impaka zikomeye mu baturage b’u
Buyapani. Mu gihe benshi bamufataga nk’umwicanyi ruharwa, abandi bagaragazaga
impuhwe bashingiye ku buzima bugoye yakuriyemo.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko Yamagami akwiriye igifungo cya burundu kubera "icyaha
gikomeye" yakoze. Urupfu rwa Abe rwahungabanyije igihugu cyari gisanzwe
kizwiho kuba nta byaha byo gukoresha imbunda bibamo.
Ku
ruhande rw’ubwunganizi, abunganira Yamagami basabye ko yagabanyirizwa igihano,
bavuga ko ari umunyantege nke wahuye n’icyo bise "ihohoterwa rishingiye ku
idini".
Bavuze
ko ukwizera gukabije kwa nyina mu Itorero rya Unification Church kwatumye
umuryango wabo usenyuka mu bukungu, bituma Yamagami agirira inzika Shinzo Abe
nyuma yo kumenya ko uyu munyapolitiki yari afitanye isano n’iryo torero
rivugwaho kuba ryaragize imyitwarire itavugwaho rumwe.
Abantu
bagera hafi kuri 700 bahagaze mu murongo hanze y’Urukiko rw’Akarere ka Nara ku
wa Gatatu, bashaka kwinjira mu cyumba cyabereyemo isomwa ry’urubanza.
Urupfu
rutunguranye rwa Abe, warashwe ku manywa y’ihangu mu gihe yavugaga ijambo,
rwatumye hatangizwa iperereza ku Itorero rya Unification Church n’imikorere
yarirangwaga, irimo gusaba abayoboke amaturo y’amafaranga menshi.
Uru
rubanza rwanashyize ahagaragara umubano hagati y’iryo torero n’abanyapolitiki
bo mu ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP), bituma bamwe
mu bagize Guverinoma begura ku myanya yabo.
Umunyamakuru
Eito Suzuki wakurikiranye hafi ya zose mu manza za Yamagami yavuze ko we
n’umuryango we bagaragazaga "kwiheba gukabije" mu gihe cyose
cy’urubanza.
Suzuki
yavuze ko Yamagami "yagaragaraga nk’umuntu wananiwe n’ubuzima, wiyumvamo
kwiheba", akongeraho ko yari amaze igihe akurikirana ibikorwa bya
Unification Church na mbere y’urupfu rwa Abe.
Ku
munsi wa mbere w’urubanza mu Ukwakira 2025, Yamagami yagize ati: "Ibyabaye
byose ni ukuri. Nta gushidikanya ko ari njye wabikoze."
Yari
yitwaje imbunda ikozwe mu miyoboro y’icyuma, arasa amasasu abiri Shinzo Abe mu
gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu mujyi wa Nara ku wa 8 Nyakanga 2022.
Bavuze
ko yagiriye inzika iryo torero kubera ko nyina yararyeguriye umutungo wose,
harimo n’ubwishingizi bw’ubuzima bwa se wapfuye, amafaranga yose hamwe agera
kuri miliyoni 100 z’iyeni (hafi amadolari ya Singapore 828,750).
Yamagami
yavuze ko yagiriye inzika Abe nyuma yo kubona amashusho ye agaragara mu gikorwa
cy’iryo torero mu 2021, ariko yongeraho ko umugambi we wa mbere wari ugutera
abayobozi b’iryo torero, atari Abe.
Umunyamakuru
Suzuki yavuze ko atazibagirwa uko umugore wa Abe, Akie Abe, yarebye Yamagami
atungurwa ubwo yavugaga ko umugabo we atari we yari agamije kwica.
Yagize
ati: "Byagaragazaga gutangara gukomeye, nk’aho yabazaga ati: Ese umugabo
wanjye yari igikoresho gusa cyo kwihorera ku itorero? Ese ni ko byari
bimeze?"
Mu
butumwa bwuje agahinda yasomye mu rukiko, Akie Abe yavuze ko intimba yo kubura
umugabo we "izahora ihari itazigera ishira". Yagize ati: "Icyo
nifuzaga gusa ni uko yakomeza kubaho."
Unification
Church yashinzwe muri Koreya y’Epfo, yinjiye mu Buyapani mu myaka ya 1960,
igenda yubaka umubano n’abanyapolitiki mu rwego rwo kwagura abayoboke bayo,
nk’uko abashakashatsi babivuga.
N’ubwo
Abe atari umunyamuryango waryo, kimwe n’abandi banyapolitiki benshi, yajyaga
agaragara mu bikorwa bifitanye isano n’iryo torero.
Sekuru
wa Abe, Nobusuke Kishi, nawe wabaye Minisitiri w’Intebe, bivugwa ko yari hafi
yaryo kubera imyemerere yarirangwaga yo kurwanya komunizimu.
Mu
kwezi kwa Werurwe umwaka ushize, urukiko rwa Tokyo rwambuye Unification Church
uburenganzira bwo kuba itorero ryemewe n’amategeko, ruvuga ko ryahatiraga
abayoboke kugura ibikoresho bihenze ribakangisha ibihano by’iyobokamana.
Iryo
torero ryamenyekanye kandi kubera imihango y’ubukwe rusange ihuza ibihumbi
by’abashakanye icyarimwe.
Mushiki
wa Yamagami, wagaragaye mu rukiko nk’umutangabuhamya w’ubwunganizi, yatanze
ubuhamya burimo amarira avuga ku "buzima bubi we na barumuna be
banyuzemo" kubera ukwiyegurira cyane kwa nyina iryo torero, nk’uko Suzuki
abivuga.
Yagize
ati: "Byari ibihe byuzuye amarangamutima. Abari mu cyumba hafi ya bose
bari barimo barira."
Gusa
ubushinjacyaha bwavuze ko hari "guca ukubiri n’ubwenge" mu kuba
Yamagami yarahinduye inzika yari afitiye itorero ayerekeza kuri Abe. No mu
rubanza, abacamanza bagaragaje ibibazo byerekana ko nabo byabagoye
gusobanukirwa iyi ngingo y’ubwunganizi.
BBC
yanditse ko abakurikiranira hafi uru rubanza nabo bagabanyijemo ibitekerezo ku
kuba ibibazo bya Yamagami byamugiraho ingaruka ku gihano yakatiwe.
Suzuki
yagize ati: "Biragoye guhakana ingingo y’ubushinjacyaha ivuga ko Abe nta
kibi na kimwe yari yaragiriye Yamagami cyangwa umuryango we."
Ariko
avuga ko uru rubanza rugaragaza uko "abantu bagizweho ingaruka n’ibibazo
bya sosiyete bashobora kugera ku byaha bikomeye".
Rin
Ushiyama, umuhanga mu by’imibereho rusange muri Kaminuza ya Queen’s University
Belfast, yavuze ko impuhwe abantu bagirira Yamagami zishingiye ahanini ku
"kutizera n’urwango rusange Abayapani bagirira amatorero atavugwaho rumwe
nka Unification Church".
Yagize
ati: "Nta gushidikanya ko Yamagami yari umunyantege nke wahuye n’ingaruka
zo kutitabwaho n’ababyeyi ndetse n’ubukene bwatewe n’iryo torero, ariko ibyo
ntibisobanura kandi ntibinagire ishingiro cyo gushyigikira ibikorwa bye."

Tetsuya
Yamagami yafashwe n’inzego z’umutekano mu 2022, nyuma y’igihe gito cyane amaze
kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe

