Goessling yari yararezwe n’abandi babyeyi kuva akiri uruhinja. Yavuze ko yari asanzwe azi ko yarezwe kandi ko yagize ubuzima bwiza mu muryango wamureze.
Yatangiye gushakisha ababyeyi bamubyaye nyuma yo kumenya ko hari umuvandimwe we basangiye umubyeyi w’umwe, wari wakoze isuzuma rya ADN. Uwo muvandimwe yamuhamagaye nyuma yo kubona ibisubizo by’isuzuma rya ADN yakozwe na 23andMe.
Ku isabukuru ye y’imyaka 58, Goessling yabonanye n’umubyeyi we wamubyaye, nyuma aza kuvugana kuri telefoni n’umubyeyi we w’umugabo. Yamubajije akazi akora, amubwira ko ari umuhanzi kandi ko yari agiye kujya muri St. Louis mu rugendo rw’ibitaramo.
Goessling yahise amubaza ati: “Ese uri Michael McDonald?” Undi aramusubiza ati: “Yego, ni njye, ariko mfite ubwoba bwo kuba we".
Nyuma byaje kumenyekana ko ari Michael McDonald uzwi cyane nk’umwe mu bagize itsinda The Doobie Brothers, ndetse akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka What a Fool Believes na I Keep Forgettin’.
Michael McDonald ufite izina rikomeye mu muziki dore afite Grammy eshanu, yavuze ko we na nyina wa Goessling bari barakomeje kuvugana ku mwana wabo mu myaka yose, cyane cyane bibaza uko ubuzima bwe bwari bwifashe.
Yagize ati: “Twahoraga tumuvugaho. Ikintu cyaduhangayikishaga cyane ni ukumenya uko ubuzima bwe bumeze. Nahoraga mfite umutwaro mu mutima.
Ariko kumenya ko yari ameze neza, ko yagize ubuzima bwiza kandi ko ababyeyi bamureze bamuhaye ubuzima ntari gushobora kumuha icyo gihe, byari igihembo gikomeye. Ababyeyi bamureze ni bo bantu bakomeye cyane muri iyi nkuru.”
Nyuma yaje guhura na Goessling imbonankubone. Goessling yavuze ko igihe McDonald yamubonaga bwa mbere, yamuhobeye cyane. Yagize ati: “Akimara kumbona, yarambuye amaboko, arampobera cyane kandi ambwira ko ankunda, nanjye mubwira ko mukunda.”
Iyi nama yanatumye McDonald amenya ko afite abuzukuru. Yavuze ko akiri kugerageza kubyakira, ariko ko yishimiye cyane umuryango mushya yari amaze kubona.
Yagize ati: “Umukazana wanjye ni umukazana umuntu wese yakwifuza kugira. Abana na bo ni bamwe mu bana beza cyane ushobora guhura na bo. Ndabishimira cyane kandi ndabishimira umuryango wose.”

Ku myaka 58 yavumbuye ko Se ari Michael McDonald ufite Grammy eshanu
