Inkuru dukesha ikinyamakuru News Host ivuga ko ku wa 19 Mata 2026, uwo mugabo yafashe umwana wabo w’umukobwa w’ibyumweru icyenda witwa Ariana Sky Mwarikizi, amuvana mu rugo amuteruye. Icyo gihe bivugwa ko yari yasinze bikomeye.
Nyuma yo kugenda, umugore we yatangiye kwibaza aho yaba yajyanye uwo mwana muto, akomeza gutegereza yibwira ko agaruka ariko amaso agahera mu kirere.
Yabonye umugabo adatashye, abimenyesha abaturanyi n’umuryango ngo bamufashe gushakisha ariko baraheba. Iminsi yakomeje gushira nta makuru y’aho uruhinja ruherereye, bituma impungenge zirushaho kwiyongera.
Nyuma y’iminsi ine yose, se w’umwana yaje kugaruka mu rugo, ariko yaje wenyine nta ruhinja afite. Icyarushijeho gutera urujijo ni uko yananiwe gusobanura neza aho yasize umwana cyangwa icyamubayeho.
Ibi byateye ubwoba umugore we, aho kugeza ubu yananiwe kubyakira, akaba ari mu gahinda gakomeye ko kubura umwana we. byateye kandi abaturanyi n’umuryango ubwoba, bibaza ku cyaba cyabaye kuri uyu mwana.
Nk’uko inzego z’umutekano zibitangaza muri raporo yanditswe mu gitabo cya raporo, Occurrence Book (OB No: 11/20/04/2026) uyu mwana, Ariana yaburiwe irengero kuva ku wa 19 Mata 2026.
Polisi yatangaje ko se w’umwana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbale mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane irengero ry’urwo ruhinja.
Abo mu muryango bavuga ko Ariana yari umwana utuje, ushimishije, kandi ukunda gukina, ndetse ngo yajyaga akunda konka urutoki. Kubura kwe gutunguranye byasize nyina n’abo mu muryango we mu marira menshi.
Ibikorwa byo gushakisha uwo mwana birakomeje, aho abaturanyi n’abaturage bo muri ako gace bifatanyije n’umuryango mu gushakisha hose hashoboka no gusakaza amakuru kugira ngo haboneke icyatuma uruhinja ruboneka.
Kugeza uyu munsi, uru ruhinja ntiruraboneka, Polisi yasabye umuntu wese waba afite amakuru yafasha kuyatanga byihuse ku kigo cya Polisi kimwegereye.
Mu gihe buri munsi ushira impungenge zikomeza kwiyongera ku mutekano w’uyu mwana. Umuryango we ukomeje kwizera ko ashobora kuboneka ari muzima. Iyi nkuru ikomeje gusiga benshi bibaza ibibazo bikomeye ku cyabaye kuri uru ruhinja no ku ruhare rwa se warujyanye.
