Umugabo wamaze ukwezi mu ishyamba rya Amazon yaraburiwe irengero yavuze ko yaryaga udusimba akanywa inkari

- 03/03/2023 6:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo wamaze ukwezi mu ishyamba rya Amazon yaraburiwe irengero yavuze ko yaryaga udusimba akanywa inkari

Umugabo wo mu gihugu cya Boliviya wari waburiye mu ishyamba rya Amazon, yahishuye uko yaryaga udusimba akanywa inkari kubera inyota.

Jhonathan Costa, umugabo ukomoka mu gihugu cya Boliviya yabonetse mu ishyamba rya Amazone mu mpera z'icyumweru gishize, hagiye gushira ukwezi aburiwe irengero. Uwo mugabo ubu arimo kwitabwaho n'abaganga kuko yabonetse amerewe nabi kubera ubuzima busharira yamazemo ukwezi, mu ishyamba rinini ku isi.

Jhonathan Costa ufite imyaka 31 wari usanzwe ari umuhinzi wa Kakao mu mujyi wa Baures muri Boliviya, ubwo yaburaga tariki ya 25  Mutarama 2023, yari yajyanye n'inshuti ze guhiga muri iryo shyamba bamusigamo wenyine. 

Nyuma y'uko aburiwe irengero umuryango we wabimenyesheje Polisi, kandi kuva icyo gihe hashyizweho itsinda ry'abakorerabushake batangira ibikorwa byo kumushakisha.

Jhonathan Costa yabonetse kuwa Gatandatu tariki  25 Gashyantare 2023, hashize ukwezi abuze. Yabonetse abonwe n'umukorerabushake wamwumvise arimo gutaka cyane, kandi asaba ubufasha. Uwo mugabo bamusanze  ananiwe, yarananutse cyane kandi yahise asaba amazi yo kunywa kuko yari afite inyota.

Ubwo yabonekaga yavuze ko mu gihe cy'ukwezi yamaze mu ishyamba ry'inzitane rya Amazone yabagaho mu buzima busharira, kubera kubura ibyo kurya agatungwa no kurya udusimba duto, kubona amazi yo kunywa ntibyamworoheraga kuko byamusabaga gutegereza kureka amazi y'imvura akoresheje urukweto rwe, ndetse yavuze ko igihe yaburaga amazi y'imvura yanywaga inkari ze.

Costa wabonetse isura ye yarahindanye, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kongera kubona abavandimwe be, avuga ko nyuma yo kumara ukwezi atabona abantu no kumara amajoro menshi adasinzira, ko yishimiye kongera kugaruka mu buzima busanzwe.

Yagize ati "Ndashimira Imana yanjye yongeye kungarura mu buzima." 

Yakomeje ati “Ubu igihe cyo kumwenyura kirageze, ubu ni ukuri ntibikiri inzozi nongeye kubona inshuti n'abavandimwe banjye bankikije."

Inkomoko: World nation news.com



























Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...