Umugabo wa Clarisse Karasira yatangiye urugendo rwa PhD muri Amerika

Imyidagaduro - 16/05/2026 10:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo wa Clarisse Karasira yatangiye urugendo rwa PhD muri Amerika

Ifashabayo Sylvain Dejoie, umugabo w’umuhanzikazi Clarisse Karasira, yatangiye urugendo rushya mu masomo rugana ku mpamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imiyoborere y’imiryango (Organizational Leadership) muri Columbia International University, nyuma yo kwemererwa kwiga muri iyi kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’amasomo, aho avuga ko igamije kurushaho kumufasha gusobanukirwa no kugira uruhare mu miyoborere y’isi iri guhinduka cyane kubera iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, Dejoie yagaragaje ibyishimo bikomeye byo gutangira aya masomo, anavuga ku mpinduka zikomeye isi iri gucamo.

Yavuze ko yishimiye cyane kuba yarakiriwe muri Kaminuza ya Columbia International University kugira ngo atangire PhD mu bijyanye n’imiyoborere y’imiryango.

Akomeza avuga ko Isi yahindutse cyane, ku buryo ikoranabuhanga rigezweho nka AI (ubwenge buhangano) riri guhindura ibintu byose mu buryo bwimbitse kandi bwihuse.

Yongeraho ko abayobozi b’ubu bahora batekereza uburyo bwo guhuza n’iyo si nshya ihindagurika buri gihe, aho ibintu bidahoraho nk’uko byari bisanzwe.

Yumvikanishije ko Isi ya none ihora ihindagurika hagati y’imiterere itandukanye nk’aho ibintu bijya imbere bigasubira inyuma, bityo bikaba bisaba abayobozi kugira ubwenge bwo guhuza n’izo mpinduka buri gihe.

Akomeza agaragaza icyizere afite ku hazaza h’ubuyobozi, ashimangira ko iterambere ry’abazabaho mu bihe biri imbere rizashingira ku bayobozi bafite ubumenyi, ubwenge n’indangagaciro nziza.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yashimiye cyane umugore we Clarisse Karasira, amwita “inkingi” ye, avuga ko urukundo amuha rumuha imbaraga zo kugera kure no gutsinda.

Ibi bije nyuma y’aho ku wa 25 Mata 2026, Ifashabayo Sylvain Dejoie yari yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza 'Master’s' mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri Western Governors University.

Ni urugendo rwe rukomeje gukurikirwa cyane, aho benshi bamwifuriza ishya n’ihirwe muri iyi ntambwe nshya yo kwagura ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.

Ifashabayo Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira, yatangiye urugendo rushya rwa PhD mu miyoborere muri Columbia International University


Ifashabayo Sylvain Dejoie yavuze ko yifuza gutanga umusanzu mu guteza imbere imiyoborere myiza ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...