Umugabo ushora Miliyoni $2 buri mwaka mu kurwanya ubusaza yasanzwemo indwara idakira

Imyidagaduro - 07/07/2026 12:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo ushora Miliyoni $2 buri mwaka mu kurwanya ubusaza yasanzwemo indwara idakira

Umushoramari mu ikoranabuhanga akaba n’umushakashatsi, Bryan Johnson, wamamaye ku isi kubera umugambi we wo kugerageza kugabanya umuvuduko wo gusaza no gutsinda urupfu, yatangaje ko afite indwara idakira ishobora kuba imbogamizi ikomeye mu rugendo rwe rwo gushaka ubuzima buhoraho.

Johnson w’imyaka 48 yavuze ko yasanganwe indwara yitwa autoimmune gastritis (AIG), indwara idasanzwe ituma ubudahangarwa bw’umubiri bwibasira uturemangingo tw’igifu.

Uyu mugabo uzwiho gukoresha miliyoni zisaga 2 z’amadolari buri mwaka mu mushinga we wa Project Blueprint, yatangaje ko iyi ndwara ituma yiyumva nk’aho umubiri we uri kwirwanya.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Johnson yagize ati: “Igifu cyanjye kirimo kwirya.” Yasobanuye ko yari amaze igihe atazi ko afite iyi ndwara, ariko ko ashobora kuba yarayigize mu myaka ye ya mbere ubwo ubuzima bwe butari bumeze neza kubera imihangayiko, ibiro byinshi ndetse n’imirire itari myiza.

Yavuze ko mbere yo gutangira gahunda ye ikomeye yo kwita ku buzima bwe, yaryaga ibiryo byatunganyirijwe mu nganda, kunywa ibinyobwa birimo isukari nyinshi ndetse atita ku kurya indyo yuzuye.

Johnson yavuze ko ubwo yari amaze kuba umubyeyi w’abana batatu ndetse akanubaka ubucuruzi bwe, akazi n’umunaniro byatumye atita ku buzima bwe nk’uko byari bikwiye.

Indwara ya autoimmune gastritis ishobora guteza ibibazo bikomeye ku mubiri kuko yangiza ubushobozi bw’igifu bwo gukora ibintu bifasha mu kwakira intungamubiri zimwe na zimwe.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ishobora gutera kubura intungamubiri, kubura amaraso ndetse no kongera ibyago byo kurwara kanseri y’igifu mu gihe kirekire. Kugeza ubu nta muti ushobora gukiza burundu iyi ndwara, ahubwo abaganga bakurikirana abarwayi kugira ngo bagabanye ingaruka zayo.

Mu kiganiro yagiranye na The Independent, Johnson yavuze ko yahinduye uburyo abaho kugira ngo arebe niba ashobora kugenzura neza ubuzima bwe. Yagize ati: “Nahinduye burundu uburyo nari nsanzwe niyitaho, maze nshyiraho uburyo bunyitaho kurusha uko nanjye nari kubyikorera.”

Nubwo abaganga bavuga ko iyi ndwara idakira, Johnson we yavuze ko atemera ko hari indwara ikwiye gufatwa nk’idakira burundu mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere.

Yatangaje ko ashaka gukoresha ubushobozi bwa AI, ubushakashatsi ku mikorere y’umubiri (multiomics) ndetse n’ubundi buryo bugezweho mu gushaka igisubizo kuri iyi ndwara.

Yagize ati: “Mu gihe cya AI, ubushakashatsi bwimbitse ku mubiri ndetse no gukora poroteyine n’uturemangingo byihariye, nta ndwara ikwiye gufatwa nk’idakira gusa kubera ko kugeza ubu nta muntu wigeze ayivura akoresheje ubushobozi dufite uyu munsi.”

Bryan Johnson yamenyekanye cyane nyuma yo kugurisha sosiyete ye ikora ikoranabuhanga mu by’ubwishyu, Braintree, kuri PayPal mu 2013 ku gaciro ka miliyoni 800 z’amadolari.

Nyuma y’ayo masezerano, yahinduye ubuzima bwe atangira umushinga wo gushaka kugabanya imyaka y’umubiri we kugira ngo adasaza, aho akoresha indyo yihariye, imyitozo ngororamubiri, imiti n’ibipimo byinshi by’ubuzima.

Muri gahunda ye ya Blueprint, Johnson avuga ko akurikirana buri kintu kigize ubuzima bwe kuva ku mirire, ibitotsi, isuku y’amenyo, imyitozo ndetse n’ibipimo by’umubiri.

Yigeze kandi gukora ubushakashatsi bwo gukoresha amaraso y’umuhungu we w’ingimbi mu gushaka kureba niba bishobora kugira uruhare mu guhindura ibimenyetso byo gusaza, nubwo ubwo buryo bwakomeje guteza impaka mu rwego rwa siyansi.

Kuba uyu mugabo wubatse izina mu rugamba rwo “gutsinda ubusaza n’urupfu” ahuye n’indwara idakira byafashwe na benshi nk’ikizamini gikomeye ku bitekerezo bye.

Icyakora Johnson avuga ko iyi ndwara itamuciye intege ahubwo imuhaye indi mpamvu yo gukomeza gushaka ibisubizo bishya by’ubuvuzi. Kuri we, urugamba rwo kurwanya gusaza ntirukiri ikibazo cy’imyitwarire n’imirire gusa, ahubwo ni n’ikibazo cya siyansi n’ikoranabuhanga ashaka gukemura.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...