Michael, utuye muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, avuga ko igitsina cye gifite uburebure bwa santimetero imwe
(1 cm) iyo cyafashe umurego, ibintu byatumye ubuzima bwe bwa buri munsi
bugorana ndetse bikamugiraho ingaruka zituma atigirira icyizere, ndetse
bikamubangamira mu mibereho ye.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa GoFundMe, yasobanuye
ko amaze igihe azigama amafaranga yo kwivuza, ariko ko atarabasha kubona ayo akeneye
yose kugira ngo akorerwe ubu buvuzi.
Yagize ati: "Narakoze cyane kugira ngo mbashe
kwizigamira amafaranga azamfasha kwivuza no guterwa imiti ishobora kongera ubunini
bw'igitsina cyanjye. Ariko ndacyakeneye ubufasha kugira ngo mbone amafaranga
yose asabwa."
Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star ivuga ko, Michael
yavuze ko ubu buvuzi butazamukiza burundu ikibazo cya micropenis, ariko ko
buzamufasha kubaho ubuzima busanzwe kurushaho no kugabanya ibibazo ahura na byo
buri munsi.
Ati: "N’ubwo ubu buvuzi butazakuraho ikibazo mfite,
buzamfasha cyane kubaho neza, gukoresha ubwiherero mu buryo busanzwe no kongera
kugira icyizere."
Uyu mugabo yavuze ko kimwe mu bintu bimugora cyane ari
ugukoresha ubwiherero, kuko akenshi bimusaba kwitwararika cyane kugira ngo
atiyanduza. Yavuze kandi ko kubera icyo kibazo, hari igihe aba yambara pampa
zabugenewe zifasha abafite ikibazo cyo gufunga inkari neza.
Ubuvuzi yifuza gukorerwa bugizwe no guterwa umuti uzwi nka semi-permanent
dermal filler, ugamije kongera umubyimba w'igitsina. Abaganga bavuga ko ubu
buryo budakiza indwara ubwayo, ahubwo bushobora gufasha bamwe mu bafite iki
kibazo kugira imibereho yoroshye kurushaho.
Michael yavuze ko yatangiye kumenya ko hari ikibazo afite
akiri mu mashuri yisumbuye, nyuma y'uko umukobwa amubajije ubunini bw'igitsina
cye, yabimubwira akamuseka. Icyakora, yavuze ko yaje gusuzumwa n'abaganga
bakamwemeza ko afite indwara ya micropenis mu mwaka ushize.
Mu butumwa bwe, yanashimangiye ko intego ye atari ugusaba ko
bamugirira impuhwe gusa, ahubwo ari no gufasha abantu kumenya ko micropenis ari
indwara izwi mu buvuzi, aho kuba ijambo rikoreshwa gusa mu gutebya cyangwa
gusebanya.
Abahanga mu buvuzi basobanura ko micropenis ari indwara
umuntu avukana, aho igitsina kiba gifite uburebure buri munsi y'ibisanzwe
bitewe n'imiterere y'umubiri cyangwa imisemburo. Mu bihe bimwe, ishobora
kuvurwa hakiri kare mu bwana, mu gihe ku bantu bakuze hifashishwa ubundi buryo
bwo kugabanya ingaruka zayo ku mibereho ya buri munsi.
Michael yavuze ko yizeye ko ubufasha azabona buzamufasha
kubaho ubuzima bwisanzuye kurushaho no kongera icyizere cyo gukora ibikorwa bya
buri munsi atabangamiwe n'iki kibazo amaze imyaka myinshi ahanganye na cyo.
