Umugabo ufite igitsina gito cyane ku Isi yahishuye inkuru ibabaje y’ubuzima bwe bw’urukundo

Utuntu nutundi - 08/01/2026 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugabo ufite igitsina gito cyane ku Isi yahishuye inkuru ibabaje y’ubuzima bwe bw’urukundo

Umugabo uvugwa ko afite igitsina gito cyane ku isi yashyize ahagaragara inkuru ibabaje y’ubuzima bwe bw’urukundo, avuga ko abaganga batabasha kumufasha kubera indwara idasanzwe afite.

Abarebye ikiganiro This Morning gitambuka kuri ITV ku wa Gatatu batunguwe no kubona umugabo wavuzwe nk’ufite “igitsina gito cyane ku isi” agaragara asobanura ubuzima bwe.

Michael Phillips w’imyaka 38, ukomoka muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite igitsina gifite uburebure bwa santimetero zitagera kuri imwe (0.38 inches), bikaba biri kure cyane y’impuzandengo y’igitsina gabo gikunze kuba gifite uburebure bwa santimetero zigera kuri 14 (5.5 inches).

Michael yasobanuye ko amaze imyaka myinshi ahura n’ibibazo bikomoka kuri iyi ndwara izwi nka micropenis, bituma yiyambaza abaganga. Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ikiganiro Cat Deeley na Ben Shephard, yavuze ko akiri mu mashuri yisumbuye yibwiraga ko azakura nk’abandi, akibwira ko ari gutinda gukura, ariko biza kugaragara ko bitazigera bihinduka.

Yavuze ko atigeze abasha kubiganiriza umuryango we, cyane ko yanavuze ko wamutereranye akarerwa n’abandi, bigatuma yumva atabona aho ahera asobanura ikibazo cye.

Yagize ati: “Nabigize ibanga, kuva nkiri umwangavu kugera no mu myaka ya 20, nahoraga ntari mu rukundo n’umuntu n'umukobwa n'umwe nubwo nari mfite inshuti nyinshi. Bibazaga impamvu ntajya nkundana n’abandi, ariko sinifuzaga kwinjira muri ibyo biganiro".

Nubwo atigeze abigira ikibazo cyane akiri muto kuko yahisemo kubyirengagiza no kubigira ubwiru, Michael yavuze ko mu buzima bwe bwo gukura byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwite aho yitakarije icyizere.

Yavuze ko adashobora gutekereza ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina, kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho ye ya buri munsi. Yagize ati: “Nabihishe igihe kirekire. Sinigeze ntotezwa kuko nta wabimenye. Ariko ni ikintu kigira ingaruka ku buzima bwanjye bwa buri munsi.”

Nyuma y’iki kiganiro, abantu benshi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bagaragaje impuhwe n’akababaro, bavuga ko ari ibintu bibabaje umuntu yakwitwaza.

Abandi bibajije impamvu yihuje n’itangazamakuru agaragaza ikibazo cye ku mugaragaro, mu gihe hari n’abanenze ITV bayishinja gukoresha abantu mu buryo bwo gushaka inkuru zitangaje.

Michael we yavuze ko igitekerezo cyo kubivugaho ku mugaragaro cyaturutse ku gitekerezo cy’urwenya, aho yigeze kuvuga ko ashobora kuba yaraciye agahigo ka Guinness, bikaza kumukora ku mutima akumva ko byafasha kongera ubumenyi n’ubukangurambaga kuri iyi ndwara.

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Mirror cyo mu Bwongereza, Michael yavuze ko yakiriwe neza n’abantu benshi, agahura n’abamushyigikira, bikamufasha guhangana n’ikibazo cy'icyizere gicye yamaranye imyaka myinshi.

Yasoje anenga uko sosiyete ihora ishyira imbere ibipimo bidashoboka, cyane cyane ku bagabo, avuga ko nta buryo buhagije itangazamakuru ryerekana abantu bafite ibitsina bito cyangwa micropenis nk’indwara nyakuri, ahubwo ko bifatwa nk’urwenya cyangwa igisebo. Yavuze ko kongera kubivugaho byafasha abantu benshi kwiyakira no kumva ko batari bonyine.

Bashimiye Michael watanze ubuhamya busharira bw'ubuzima bwe bw'urukundo

Michael yahishuye inkuru ibabaje y’ubuzima bwe bw’urukundo, bamwe baramushima abandi baramunenga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...