Nyuma yo kwakira ko umugore we Nicolette Popa asigaye
aryamana n’abagore bagenzi be, uyu mugabo witwa Ryan Popa asigaye aherekeza
umugore we mu mujyi agiye kureba abagore bagenzi be.
Amakuru avuga ko uyu mugore Nicolette mu myaka ibiri
ishize ari bwo yabwiye umugabo we bari bamaranya imyaka irindwi babana ko
asigaye aryamana n'abo bahuje igitsina ariko nyuma y’ibiganiro bombi bagiranye
banze gutandukana ngo buri wese ace iye nzira ahubwo biyemeza gukomeza kubana mu
rwego rwo kwita ku bana babo babiri.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram mu mwaka
ushize, uyu mugore ukomoka muri Leta ya North Calorina muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika yashimiye umugabo we Ryan ku bw’urukundo n’ubufasha yamuhaye
akanamwemerera kuba uwo we.
Nicolette yabwije ukuri umugabo we ko akunda abagore bagenzi be
Uyu mugore watangaje ko yamenye ko akunda abagore
bagenzi be akiri mu mashuri abanza, yakomeje avuga ko yamaze imyaka itari micye
yumva yiyanze arinako yibaza impamvu bimubaho ariko ngo nyuma yo kwiyacyira
akabwiza ukuri umugabo we byatumye atangira ubuzima bushya ndetse bimuzanira
amahoro yo mutwe no mu mutima.
Nicolette Popa w’imyaka 26 y’amavuko yashakanye na Ryan Popa w’imyaka 27 y’amavuko mu mwaka 2014, aba bombi bakundanye kuva bakiri abana bato ndetse bakaba bafitanye abana babiri.
Amakuru avuga ko uyu mugore yari azi ko akunda abagore bagenzi be ariko yakomeje kubihisha umugabo kugera mu mpeshyi 2020 ubwo yafataga icyemezo cyo kumubwiza ukuri.
Nicolette nyuma yo kuganira n’umugabo we akamubwiza
ukuri, Ryan yasabye Nicolette ko bakomeza kubana kugira ngo bakomeje gufatanya
kurera abana babo babiri babyaranye, umugore nawe arabyemera.
Ryan yagize ati: “Ubwo Nicolette yabimbwiraga ntago
byantunguye. Nari naratangiye kubicyeka ariko sinabimubaza- Narategereje kugeza
ubwo abinyibwiriye ubwe."
Nicolette yavuze ko agifata Ryan nk’umukunzi we nubwo
we aryamana n’abagore bagenzi be. Aba bombi babaye ibyamamare ku rubuga rwa
TikTok nyuma y’aya masezerano bagiranye yo gukomeza kubana.
Nicolette na Ryan biyemeje gukomeza kubana ku bw'abana babo
Abantu batari bacye kuri uru rubuga bavuga ko
bashyigikiye aba bombi ku cyemezo bafashe, abandi nabo bakavuga ko uyu mugore
ari kwangiza umwanya w’uyu mugabo.