Ibi yabitangaje mu
kiganiro giherutse gutambuka, nyuma y’amezi atanu yari amaze atandukanye
n’umugore we Annie Macaulay Idibia, bari bamaranye imyaka 12 barushinze. Uku gutandukana kwabo byabaye inkuru ikomeye ndetse ikurura impaka ndende, cyane cyane ku mbuga
nkoranyambaga.
Nyuma yo gutangaza ko
yatandukanye n’uwo bari bashakanye, 2Face yahise anerekana ku mugaragaro
umukunzi mushya witwa Natasha Osawuru, ibintu byatunguye benshi.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Nedu, 2Face yavuze ko ku giti cye yumva bidashoboka ko umugabo aba uwo kuryamana n’umugore umwe gusa.
Yagize ati:
Yongeyeho ko ibyo avuga
abivuze ku giti cye, atari ku bandi bagabo, ati: “Sinshaka kuvuga ku bandi bagabo, ariko ku bwanjye ni uko mbibona.”
Amakuru dukesha Daily Post agaragaza ko mbere yo
gutandukana, Annie yari amaze igihe ashinja 2Face kumuca inyuma. Yigeze
gutangaza ko afite abana batanu yabyaranye n’abandi bagore batandukanye.
2Face Idibia ari mu
bahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse afatwa nk’umwe mu bazamuye injyana ya Afro
Beat mu myaka ya kera. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘African Queen’, ‘If Loving You
is a Crime’, ‘Rainbow’ n’izindi.