Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Santarafurika

Amakuru ku Rwanda - 29/11/2025 9:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Santarafurika

Ku wa Gatanu Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), by’umwihariko RWABAT-1  ku cyicaro cyabo giherereye muri Socatel M’Poko, mu Mujyi wa Bangui.

Mu kiganiro yagiranye n’izi ngabo, yabashyikirije ubutumwa bwo kubashimira bwaturutse ku buyobozi bwa RDF. Yabashimiye akazi keza bakora n’ubunyamwuga berekana mu nshingano zabo. Yabagiriye kandi inama anabagezaho ishusho y’icyerekezo cy’umutekano mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari muri Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’akazi rugamije gusura ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI  ndetse n’abariyo ku masezerano mpuzabufatanye hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Santarafurika. 

Biteganyijwe ko azitabira umuhango wo gusoza amasomo y’ingabo za Santarafurika (FACA) zahawe amahugurwa n’abasirikare b’u Rwanda, ndetse akazanagira ibiganiro n’abayobozi ba MINUSCA n’abo mu nzego z’umutekano za FACA.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...