Mu kiganiro yagiranye n’izi ngabo, yabashyikirije ubutumwa bwo kubashimira bwaturutse ku buyobozi bwa RDF. Yabashimiye akazi keza bakora n’ubunyamwuga berekana mu nshingano zabo. Yabagiriye kandi inama anabagezaho ishusho y’icyerekezo cy’umutekano mu Rwanda no mu karere muri rusange.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari muri Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’akazi rugamije gusura ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI ndetse n’abariyo ku masezerano mpuzabufatanye hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Santarafurika.
Biteganyijwe ko azitabira umuhango wo gusoza amasomo y’ingabo za Santarafurika (FACA) zahawe amahugurwa n’abasirikare b’u Rwanda, ndetse akazanagira ibiganiro n’abayobozi ba MINUSCA n’abo mu nzego z’umutekano za FACA.



