Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri icyo gihugu, Maj Gen V. Gatama, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, babagezaho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.
Intego y’uru ruzinduko yari uguha ikaze inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique ziyobowe na Maj Gen V. Gatama, basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado. Uruzinduko kandi rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza. Yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.
Gen Jane yongeye kugaragaza ubushake bwe bwo gushyigikira inzego z’umutekano z’impande zombi mu kurangiza neza ubutumwa zahawe. Yashimye akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda na Mozambique bamaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, anashimira RSF ku ruhare rugaragara yagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara.




