Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri Cabo Delgado

Amakuru ku Rwanda - 31/10/2025 8:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri Cabo Delgado

Ku wa Kane Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri icyo gihugu, Maj Gen V. Gatama, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, babagezaho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.

Intego y’uru ruzinduko yari uguha ikaze inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique ziyobowe na Maj Gen V. Gatama, basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado. Uruzinduko kandi rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe  Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza. Yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.

Gen Jane yongeye kugaragaza ubushake bwe bwo gushyigikira inzego z’umutekano z’impande zombi mu kurangiza neza ubutumwa zahawe.  Yashimye akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda na Mozambique bamaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, anashimira RSF ku ruhare rugaragara yagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara.






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...