Umugaba Mukuru w’ingabo za Jamaica yasuye ingabo za RDF ziri kubakira abaturage muri icyo gihugu

Amakuru ku Rwanda - 07/02/2026 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugaba Mukuru w’ingabo za Jamaica yasuye ingabo za RDF ziri kubakira abaturage muri icyo gihugu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, kuri uyu wa Gatanu yasuye itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Trelawny, aho ingabo z' ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage amazu yangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yakiriwe na Col Moses Kayigamba uyoboye itsinda ry’ingabo za RDF ziri mu bikorwa by'ubwubatsi, asobanurirwa aho imirimo yo kubakira abaturage igeze mu turere twa James na Trelawny.

Aherekejwe na Col Moses Kayigamba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za JDF yasuye ahari imirimo itandukanye, aho abasirikare b’ibihugu byombi bari gusana amazu yangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Muri uru ruzinduko, abayobozi baganiriye n’abaturage bagaragaje ishimwe ryabo ku bufasha bahawe n’ingabo z'ibihugu byombi.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimye cyane itsinda ry’abasirikare ba RDF ku kazi keza barimo gukora ku bufatanye na bagenzi babo ba Jamayika, agaragaza ko inkunga ya RDF ifite uruhare rugaragara mu gutabara imiryango yibasiwe n’inkubi y'imiyaga.

Uru ruzinduko rurashimangira ubufatanye bukomeye n’ubumwe bw' ingabo za Jamayika n' iz'u Rwanda mu guhangana n’ibiza, no gutabara abaturage mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’ibiza byabasenyeye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...