Umufana wa Rayon Sports birakekwa ko yiyahuye nyuma y’uko ikipe ye inyagiwe na APR FC kuri Super Cup 2025

Imikino - 12/01/2026 3:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Umufana wa Rayon Sports birakekwa ko yiyahuye nyuma y’uko ikipe ye inyagiwe na APR FC kuri Super Cup 2025

Umufana w’ikipe ya Rayon Sports wo mu karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba, yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma y’uko ikipe afana ya Rayon Sports itsinzwe na APR FC kuri Super Cup 2025 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatsinzwe na mukeba wayo APR FC ibitego 4-1 ku mukino wa Super Cup ya 2025.

Nyuma y’ibi, umusore w'imyaka 26 wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange wari umufana ukomeye wa Rayon Sports, yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye yimanitse mu mugozi.

Nk'uko byatangajwe na Radio&TV1 aho bamusanze banahabonye urupapuro bivugwa ko ari we warwandikiye Perezida wa Rayon Sports rugaruka ku gahinda yatewe no gutsindwa kw'iyi kipe bityo agahitamo kwiyahura.

Abaturage bari bazi na nyakwigendera bavuga ko yakundaga iyi kipe cyane ku buryo yahoraga afite radio yahoragamo indirimbo zayo ndetse ko iyo Rayon Sports yabaga yakinnye yisigaga amarangi akajya kuyifana kuri Stade.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko iyo radiyo yakomeje kuvuga cyane ari na ko uwo musore na we ari kuri telefone.

Ati “Turakeka ko yiyahuye ahagana Saa Cyenda z’ijoro kuko ni bwo ngo radiyo yayongereye cyane ku buryo abaturanyi bayumva. Bukeye rero abaturage bagiyeyo basanga yimanitse mu ishuka tugakeka ko yiyahuje iyo shuka.”

Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima agaragaza ko gutsindwa mu mupira w’amaguru ari ibintu bisanzwe ko nta muntu n’umwe ukwiye kwiyambura ubuzima kubera gufana cyane.


Urupapuro bivugwa ko nyakwigendera yandikiye Perezida wa Rayon Sports 

Umusore w'imyaka 26 wafanaga Rayon Sports birakekwa ko yiyahuye nyuma y'uko itsinzwe na APR FC 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...