Ubwo
igice cya mbere hagati y'umukino wahuzaga Bugesera FC na APR FC cyarangiraga,
Malaika yumvikanye kuri Radio Rwanda avuga ko yabaye umufana mushya wa
APR FC ndetse ko yaje yabyambariye. Yagize ati: "Si imyenda ya APR FC
nambaye gusa kuko hari n'ikirango cyayo. Njyewe narabikubwiye ndi Malaika Shwanyaguza umufana wa Rayon Sports bazi bose, aho kugira ngo nzicwe
n'agahinda, APR FC yubawe."
Uyu
mukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu itsinze igitego 1-0
bwa Bugesera ihita inafata umwanya wa mbere wa shampiyona. Muri iki gitondo
ni bwo Malayika yagaragaye ari kumwe n'umuvugizi wa Rayon Sports Bwana Nkurunziza
Jean Paul ndetse amuhamiriza ko ntaho yagiye. Ati: "Njye biriya navuze
ntabwo nari mbihagazeho ahubwo nariganiriraga twari twaraye dutsinze bituma njyana n'abafana ba APR FC ariko byari ibintu biri aho."
Malaika
siwe mufana wa mbere uvuye muri Rayon Sports akongera kuyigarukamo kuko mu
2017 Rwarutabura na Nkundamaci (Nkunda Match) bigeze gusezera muri Rayon Sports
bavuga ko babaye abafana bashya ba As Kigali ariko bidateye kabiri bagaruka
muri Rayon.

Malaika wegereye mikoro yari yihakanye Rayon Sports ariko yagarutse igitaraganya

Malaika yari yagiye