Ni
ubuzima bwa Mukobwajana Asiphie, uzwi muri sinema ku izina ry’akabyiniriro ka "Micky" wamamaye mu gukina filime zakunzwe ndetse amaze gutunganya izo yanditse
ubwe.
Uyu
munsi, Micky ni umwe mu bakinnyi b’abagore bafite izina rikomeye muri sinema
nyarwanda, ndetse ahataniye ibihembo bya Mashariki African Film Festival bigiye
gutangwa ku nshuro ya 11.
Ariko
inyuma y’uru rugendo hari amateka y’inzitane benshi batazi—ubuzima bw’umugore
wanyuze mu mirimo isanzwe, ariko umutima we wicaye mu nzozi.
Uko impano ye
yavumbuwe mu buryo butunguranye
Mu
kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Micky yibuka ko atigeze arota
kuzaba umukinnyi wa filime.
Ati: "Njyewe ntabwo nigeze na rimwe ntekereza ko nakina filime. Nta n'ubwo
nabikundaga. Nahuye n'inshuti yanjye duhurire mu Mujyi mvuye gukoresha
inzara, yamperukaga ndi umukobwa ntarabyara, arambwira ati wabaye mwiza wajya
muri filime. Ndamubwira nti kujya muri filime bisaba kuba uri mwiza? Arambwira
ngo Oya! Ahubwo ukuntu utinyuka wabishobora."
Ni
amagambo yabaye intangiriro y’urugendo rushya. Icyo gihe, Micky yari umukobwa
ukiri muto, uhangayikishijwe no gushaka imibereho nk’abandi benshi.
Kuva mu bucuruzi
bwa Mitiyu n’akazi mu kabari, kugeza imbere ya camera
Mbere
y’uko yinjira muri sinema, Micky yari amaze kugerageza imirimo itandukanye.
Yacuruje ‘Mitiyu’ nk’abandi bacuruzi bakorera sosiyete y’itumanaho ya MTN
Rwanda, kugira ngo abone ikimutunga.
Ati: "Inzozi zanjye cyera numvaga ibintu bizantunga ari ukubyina gakondo, ariko
nkuze birahinduka. Kuko, ngeze mu myaka itatu y'amashuri yisumbuye, Mama
yambwiye ko nshobora kwiga umwuga, kuko ni cyo kintu cyihuta ku buryo wahita
wikorera ukabona akazi. Natekereje mu myuga yose mpitamo kwiga kudoda."
Akomeza agira ati "Icyo gihe hajemo Covid-19, noneho nanzura kujya gucuruza 'Mitiyu'.
Nagiye ku muhanda rwose hano ku kigo cya Gisirikare cy'i Kanombe, nkambara
imyenda iranga aba-Agents nabikoze nk'amezi atatu, ariko ndabihagarika kuko
baranyibye.
Ibyo
ntibyahagaritse inzira ye. Yaje no gukora mu kabari kitwa Makumba, aho
yakiriraga abakiriya mu ijoro ryose.
Ati: "Nagiye mu kabari ahitwa Makumba (Ni akabari) nsaba akazi, barambwira bati
ese ko ukiri muto, ndababwira nti ndi kwishakira ubuzima, nyuma bampa akazi,
aho nakiraga abakiriya. Uriya 'Shema' wanyinjije muri cinema ni naho
twahuriye."
Yinjiriye
muri sinema mu Ugushyingo 2023, ubwo yahuraga na Killaman, umuyobozi wa filime
wamuhaye amahirwe yo gukina bwa mbere.
Ati “Uriya Shema twabiganiriyeho ari mu Ugushyingo 2023, noneho akajya ahora
abinyibutsa. Naramubwiye nti nkunda Killaman kuko ndeba filime ze, kuko
narebaga filime ze zose. Naramubwiye nti mba numva nshaka kuzasura Killaman aho
akinira filime, nkareba uko abikora."
Agezeyo,
yari yambaye ikanzu ngufi n’inkweto ndende. Akomeza agira ati "Byaje gukunda
koko njya kureba Killaman, ngezeyo nari nambaye ikanzu ngufi n'inkweto ndende,
ndetse umunsi wa mbere nagiyeyo, ni na bwo nakinnye filime bwa mbere.”
Icyo
gihe, yakinanye na Dr Nsabi, umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda.
Ati “Ubwo bari bari gukina barambonye bahita bahagarara, baravuga bati dore
umukobwa mwiza, bose bahita bahagarara. Igice cya mbere nakinnyemo nagikinnye
ndi kumwe na Dr Nsabi, ariko twakinnye n'ibindi bice bine."
Hashize
icyumweru kimwe, Killaman yamuhamagaye amusaba kugaruka gukina izindi
‘episode’. Ni bwo yamwakiriye byemewe mu itsinda rye. Kuri Micky, uwo munsi
wahinduye ubuzima bwe burundu.
Arakomeza
ati "Naratashye, ariko hashize iminsi Killaman yarambwiye ngo garuka,
nsubirayo nabwo nkina izindi 'episode, ndumva hari haciyemo icyumweru kimwe,
ndetse uwo munsi ni bwo Killaman yahise anyakira mu itsinda rye."
Filime
ya mbere yakinnyemo ni iya Killaman, ari na yo yamuhesheje izina mu ruhando rwa
sinema. Ariko ntiyahagarariye aho. Yagiye akina mu zindi nyinshi, n’ubwo hari
izindi zigeze gukorwa ntizisohoke, bikamubabaza.
Ubu
amaze gutunganya filime eshanu ze bwite, izo yanditse, agatunganya ndetse
akanazikinamo. Yishimira cyane izo yise ‘Igihome’, 'Imbaraga za Mama', ‘My Daughter’, n’iyo ari
gutegura yitwa ‘Igeno’.
Micky
asanga sinema nyarwanda iri gutera imbere, ariko hakiri urugendo rurerure.
Micky avuga ko kugira ubuzima busanzwe nk’umugore wamenyekanye bisaba gucunga neza igihe no kumenya imipaka. Ku nzozi ze zo kugera ku rwego mpuzamahanga, avuga ko ari urugendo ruri imbere ariko afite icyizere.
Micky wamamaye muri sinema nyarwanda yanyuze mu rugendo rw’inzitane mbere yo kubona amahirwe yo kugaragara imbere ya camera bwa mbere
Mukobwajana uzwi nka Micky yacuruje ‘Mitiyu’ anakora mu kabari mbere yo kuba umwe mu bakinnyi b’imbere muri sinema nyarwanda
Micky avuga ko Killaman ari we wamuhaye amahirwe ya mbere yo gukina filime, umunsi yahuye na Dr Nsabi ukaba utazibagirana mu rugendo rwe
Kuri
ubu, Micky amaze gutunganya filime ze eshanu, ashimangira ko ubwitange
n’urukundo ku mwuga ari byo byamufashije kugera aho ageze
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MICKY UGEZWEHO MURI CINEMA