Urupfu rwe rwongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko iperereza ryakozwe n’Ubugenzacyaha bw’Urukiko rwa Inner West London rigaragaje ko yapfuye azize pulmonary embolism, ikibazo gikomeye cyabayeho nyuma y’iyo serivisi yo kongeresha igitsina.
Ubiribo, uzwi ku mazina ya Denisi cyangwa Ego, yari yagiye muri Bangkok ari kumwe n’umugore we, Danielle Simba Allen, mu rugendo rw’akataraboneka.
Muri Werurwe 2026, yakorewe serivisi yo kongeresha igitsina ku ivuriro ryo muri Bangkok, aho hakoreshejwe imiti yo kwisiga irimo hyaluronic acid na lidocaine, nk’uko byagaragajwe mu iperereza ry’urupfu rwe.
Iperereza kandi ryagaragaje ko yatewe mililitiro 40 (40 ml) by’ibikoresho birimo hyaluronic acid na lidocaine mu gitsina.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TMZ, nyuma y’iyo serivisi, Ubiribo n’umugore we bagiye muri massage. Ni ho yatangiye kumva ububabare mu gituza ndetse akagwa igihumure inshuro ebyiri.
Yahise ajyanwa mu bitaro bya Sukhumvit Hospital, aho abaganga basanze afite pulmonary embolism, ikibazo gituma umwuka n’amaraso bitembera nabi mu mitsi ijya mu bihaha.
Nubwo abaganga bagerageje kumutabara, aho bamaze igihe kirenga iminota 100 bamukorera CPR, Ubiribo ntiyabashije kurokoka. Yapfuye mu gitondo cyo ku wa 6 Werurwe 2026.
Isuzuma ry’umubiri ryakorewe mu Bwongereza nyuma y’urupfu ryagaragaje ibimenyetso by’ibibazo byatewe no kongeresha igitsina, aho ibihaha bye bayri byagezweho n’ingaruka.
Umucamanza Jean Harkin, wo mu Rukiko rwa Inner West London Coroners’ Court, yanzuye ko Ubiribo yapfuye azize pulmonary embolism yari ifitanye isano no kwiyongeresha igitsina.
Yari azwi ku buzima bw’akataraboneka
Ubiribo yari afite abarenga 185,000 bamukurikira kuri Instagram, aho yakundaga kugaragaza ubuzima bwe bw’akataraboneka, ingendo n’ibikorwa bitandukanye.
Urupfu rwe rwababaje abantu benshi bari bamuzi, cyane cyane abo mu myidagaduro yo muri Nigeria. Yashyinguwe i Londres mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo umuhanzi w’icyamamare Davido ndetse na Cubana Chief Priest.
Ikindi kintu cyihariye mu muhango wo kumushyingura ni uko, yashyinguwe mu isanduku ya zahabu yari ifite agaciro ka miliyoni zirenga £500,000, ibintu byongeye gutuma umuhango wo kumusezeraho uvugwa cyane.
Ubu buryo bwo kongeresha igitsina bwifashisha hyaluronic acid bushobora gutwara amafaranga agera kuri 9,000 by’amadolari ya Amerika, kandi akenshi ingaruka zabwo zimara hagati y’amezi atandatu n’icyenda.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’imyanya y’ibanga mu Bwongereza bavuga ko ubwo buryo bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.
Urupfu rwa Ubiribo rwongeye gutera impaka ku ngaruka zishobora guterwa na serivisi zo kyongeresha igitsina, cyane cyane iyo zikorwa mu buryo butizewe cyangwa hakabaho ibibazo bitunguranye nyuma.



