Umucamanza Flavia Lattanzi yitabye Imana

Inkuru zishyushye - 20/08/2026 7:06 AM
Share:
Umucamanza Flavia Lattanzi yitabye Imana

Umucamanza w’Umutaliyani, Flavia Lattanzi, wigeze kuba umucamanza mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yitabye Imana.

Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje urupfu rwe ku wa 19 Kanama 2026, rumushimira uruhare yagize mu butabera mpuzamahanga.

Lattanzi yagizwe umucamanza wa ICTR n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 25 Kamena 2003, akora izo nshingano kugeza mu 2006.

Muri icyo gihe, yabaye mu nteko zaburanishije imanza zitandukanye, zirimo urwa Lt. Col. Tharcisse Muvunyi n’urwa Édouard Karemera na Mathieu Ngirumpatse. Aba bombi bari abayobozi bakomeye muri MRND, kandi bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yaho, kuva mu 2007 kugeza mu 2016, Lattanzi yakoreye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY). Yagize uruhare mu manza zikomeye zirimo iz’abayobozi bakomeye nka Vojislav Šešelj na Radovan Karadžić.

Mbere yo gukorera izi nkiko, Lattanzi yari amaze imyaka myinshi mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga n’uburezi. Yatangiye kwigisha muri za kaminuza mu Butaliyani no mu bindi bihugu kuva mu 1966.

Hagati ya 1998 na 2001, yabaye umujyanama mu by’amategeko w’itsinda ry’u Butaliyani ryitabiriye ibiganiro by’Umuryango w’Abibumbye byagejeje ku ishingwa ry’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).

Yagize kandi uruhare mu mirimo itandukanye y’amategeko n’ubutabazi mu nzego z’u Butaliyani ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kandi yandika ibitabo n’inyandiko nyinshi ku mategeko mpuzamahanga.

IRMCT yavuze ko Flavia Lattanzi azibukirwa ku bumenyi n’ubwitange yagaragaje mu butabera mpuzamahanga, cyane cyane mu manza z’ibyaha bikomeye byakorewe mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugoslavia.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...