Umubyeyi w’imyaka 40 yaciwe ukuguru nyuma yo kwitiranya indwara no kujombwa n’umusumari

Utuntu nutundi - 14/10/2026 5:10 AM
Share:
Umubyeyi w’imyaka 40 yaciwe ukuguru nyuma yo kwitiranya indwara no kujombwa n’umusumari

Danielle Thomas, umugore w’imyaka 40 wo mu Bwongereza, yaciwe ukuguru kw’iburyo munsi y’ivi nyuma yo gufatwa n’indwara idasanzwe ituma imitsi y’amaraso iziba. Avuga ko iyo ndwara itamenyekanye hakiri kare, nubwo yari amaze igihe agaragaza ibimenyetso byayo.

Yavuze ko indwara ye itamenyekanye hakiri kare, kandi ko iyo abaganga baza kuyisuzuma neza mbere, bishoboka ko yari kurokora ukuguru kwe. Ibibazo by’ubuzima bwa Danielle byatangiye muri Mata 2025, ubwo yatangiraga kumva amano ye  asakora  neza, 

Yagiye kwa muganga, akorerwa ibizamini birimo kureba uko umubiri we ukora n’ubushakashatsi bwifashisha amashusho, ariko nta mpamvu yumvikana yahise iboneka.

Danielle yavuze ko hari igihe abaganga bamubwiye ko ibibazo yari afite bishobora kuba bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe, bitewe n’ibibazo yari yaranyuzemo birimo ihohoterwa yakorewe mu muryango.

Mu Ugushyingo 2025, yari amaze kugira ikibazo cyo kugenda, ku buryo atashoboraga kurenga metero 300 ataruhutse.

Yakekaga ko ari umusumari winjiye mu nyama

Nyuma y’igihe, Danielle yatangiye kugira ikibazo kw'ino, akeka ko umusumari winjiye mu nyama. Yakomeje gusaba ko yoherezwa ku nzobere mu kuvura ibibazo by’ibirenge kugira ngo asuzumwe neza.

Muri Gashyantare 2026, inzobere yamusuzumye imubwira ko ino rye ryangiritse cyane kubera ko ritagerwagaho n’amaraso ahagije. Byari byaratumye inyama zitangira kubora, indwara izwi nka gangrene.

Ibindi bizamini yakorewe mu bitaro bya Doncaster Royal Infirmary byagaragaje ko imiyoboro y’amaraso yo mu maguru yombi yari ifunze ahantu hatandukanye.

Nyuma yo gukomeza gusuzumwa, abaganga basanze arwaye indwara ya Buerger, ishobora gutuma imiyoboro y’amaraso icika intege cyangwa igafungana, bikabangamira itembera ry’amaraso.

Itabi rishobora kuba rifitanye isano n’indwara ye

Danielle yavuze ko abaganga bamubwiye ko indwara ye ishobora kuba ifitanye isano n’itabi yanywaga rimwe na rimwe kuva mu myaka 20. Yavuze ko hari igihe yanywaga itabi hagati ya gatanu na 10 ku munsi, ariko atari buri gihe.

Ku wa 7 Nzeri 2026, abaganga bamuciye ukuguru kw’iburyo munsi y’ivi kugira ngo bahangane n’ingaruka z’indwara yari imaze kwangiza cyane igice cy’ukuguru kwe.

Danielle yemera ko iyo ikibazo cye kiza kumenyekana hakiri kare, yari kugira amahirwe yo guhagarika kunywa itabi no kwivuza mbere y’uko imiyoboro y’amaraso ifungana cyane.

Yavuze ko yakorewe ibizamini bitandukanye, birimo ibyarebaga imikorere y’imyakura, ubwonko n’umugongo  ariko ko ikibazo cy’imiyoboro y’amaraso kitahise kigaragara.

Yumvaga ko abaganga bashaka ko ibimenyetso yari afite bihura n’indwara yo kudakora neza kw’imikorere y’imyakura, izwi nka Functional Neurological Disorder (FND), aho kugira ngo bakomeze gushaka indi mpamvu ishobora kuba yarabiteye.

Kugeza ubu, Danielle arimo gukusanya inkunga yo guhindura imodoka ye kugira ngo azabashe kuyitwara no gukomeza ibikorwa bye bya buri munsi nyuma yo gucibwa ukuguru.

Umubyeyi w’imyaka 40 yaciwe ukuguru nyuma yo kwitiranya indwara no kujombwa n’umusumari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...