Ubuzima bwe bwahinduye
icyerekezo nyuma yo kubyara umwana we wa mbere, Elias, wavukanye amenyo abiri
yo hasi bigatuma bigorana kumwonsa. McKenzie yaje gufashwa n’abagiraneza
bamuhaye amata ku buntu. Ibi byamweretse ko hari benshi bakeneye amashereka, bituma igihe yabyaraga umwana we wa kabiri, Rhett, atangira gutanga
amashereka ye ku buntu binyuze mu kigo gitanga amata kizwi nka Tiny Treasures, aho yishyurwaga $1
kuri buri 'ounce'.
Nyuma yaho, yakomeje
kubona amashereka menshi arenze ayo abana be bakeneye, maze atangira kuyamamaza kuri
Facebook. Ni bwo yaje kugerwaho n’umuntu uri kubaka umubiri wamwinginze ngo
amugurishe ayo mashereka kugira ngo amufashe gukomeza imitsi. Ibyo byahise
bimuhindurira ubuzima, atangira kugurisha ayo mashereka kuri $5 kuri buri 'ounce',
bituma yinjiza arenga $3,500 buri kwezi.
McKenzie yagize ati: “Nifuzaga konsa abana banjye kuva kera kuko nizeraga ko bibaha intangiriro nziza
mu buzima. Gusa byaranze kuri Elias, ariko ndashimira uwampaye amashereka binyuze kuri
Facebook. Igihe nabyaraga Rhett, nabonye mfite umusaruro mwinshi, bituma numva
nshaka gufasha abandi.”
Uretse gufasha abandi,
avuga ko n’ubusanzwe gutanga amashereka byamufashaga kwirinda uburibwe buterwa no kutonsa cyangwa kumara igihe kirekire utonsa, bishobora gutera 'mastitis'. Gusa nubwo yatangiranye n’ibigo bitanga amata ku
buntu, amafaranga menshi aturuka mu kugurisha ayo mashereka ku bantu bakuru bashaka
kongera poroteyine.
Ati: “Hari benshi
batekereza ko amashereka agomba gutangwa ku buntu, kandi ndabyumva. Ariko
ni ibintu umubiri wanjye ukora ukoresheje imbaraga, igihe n’imyitwarire.”
Yongeraho ko yagiye ahura
n’abantu basaba kugabanirizwa igiciro bavuga ko batishoboye, ariko bakaza
bagenda mu modoka zihenze nka Rolls-Royce. Ati: “Iyo ari umuntu ushaka
gukoresha amashereka yanjye ku nyungu z’umubiri we, ntabwo mbimuha ku buntu. Si
ibintu by’ingenzi, ni amahitamo.”
Yemera ko iki gikorwa
gisaba gahunda ikomeye, imashini zihenze zo gukamisha, n’ububiko bugezweho.
Ati: “Ubwa mbere nanjye sinabyumvaga, ariko nabonye harimo amafaranga.
Bisaba akazi n’imbaraga, si ibintu umuntu akora gutyo gusa.”
Nubwo hari abatamushyigikiye
bamushinja gukoresha ubuzima bw’uruhinja nk’ubucuruzi, McKenzie avuga ko ibyo yumva abireka bikanyura mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi. Ati: “Ni
amahitamo yanjye kandi afasha umuryango wanjye. Uburyo ubuzima buhenze, buri
wese ashaka uko yabwihanganira.”
Kugeza ubu, aracyonsa
umwana we wa kabiri Rhett, ariko avuga ko azi neza ko bitazaramba. Ati:
“Ndacyamwonsa, ariko nzabihagarika vuba. Ni yo mpamvu nshaka gukoresha iyi
nzira igihe igishoboka.”