Umubyeyi wa Diplomate yitabye Imana

Imyidagaduro - 03/09/2025 3:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Umubyeyi wa Diplomate yitabye Imana

Umuraperi Diplomate ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana kuri uyu wa Gatatu nk’uko uyu muhanzi yabyemeje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa bw’ifoto y’uwo mubyeyi we iherekejwe n’amagambo yuzuye intimba n’agahinda, Diplomate yageze ati “Ruhukira mu mahoro Mama. Urukundo rwawe, ubugiraneza bwawe ndetse n’imbaraga zitajegajega bizabana nange iteka.”

Yakomeje agira ati “Warwanye ku mwuka wawe wa nyuma. Intwari yanjye, umutima wange, byose byange.”

Abarimo Noopja washinze Country Records, Umunyamakuru Luck Nzeyimana na Muchoma ni bamwe mu bahise bamwifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...