Umubyeyi wa Chriss Eazy yamusigiye inshingano mu muryango –VIDEO

Imyidagaduro - 16/06/2025 6:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Umubyeyi wa Chriss Eazy yamusigiye inshingano mu muryango –VIDEO

Muzirankoni Esther, umubyeyi w’umuririmbyi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy uherutse kwitaba Imana yasize avuze ko umuhungu we ariwe Mukuru w’umuryango.

Uyu mubyeyi yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, aguye mu bitaro bya Nyarugenge. Yashyinguwe kuri uriya munsi mu irimbi ry'Abayisilamu i Nyamirambo.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, abana be, abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe, abahanzi mu ngeri zinyuranye n’abandi bahuriye kuri Chris Hotel ku Ruyenzi mu muhango wo gusoza ikiriyo cy’umubyeyi wa Chriss Eazy.

Mbuze inshuti magara

Umwe mu babyeyi babanye igihe kinini n’umubyeyi wa Chriss Eazy, mu buhamya bwe yumvikanishije ko ‘nabuze inshuti magara mu buzima bwanje’. Yabwiye abana be ko ‘uzambera umwana mwiza, tuzabana mu mahoro nk’uko byari bimeze njye na Mama wa nyu’.

Ati “Muzambabarire mugire umutima w’urukundo nk’uwo Mama wanyu yagiraga.” Yavuze ko mbere y’uko Mama wa Chriss Eazy yitaba Imana, yamuhamagaye amubwira ko akumbuye kongera kurarana ku buriri bumwe nawe.

Yavuze ko icyo gihe yabyemeye aramusura, ndetse yari kumwe n’umwuzukuru we witwa Isimbi.Ati “Twaricaye, turaganira.” Mubajije impamvu yabihisemo yambwiye ko ‘numvise umutima ubimpata.”

Ngo byageze saa sita zijoro aricura, baraganira bageza saa cyenda z’ijoro. Yavuze ko nyuma y’iminsi ibiri yamuvugishije ubwo yari Gacurabwenge amubwira ko atameze neza, yumva arwaye ashaka kujya kwa muganga.

Uyu mubyeyi avuga ko Mama wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gihe yari yuriye Moto agiye kumugemurira. Ati “Nababajwe n’uko yitabye Imana ari bwo nari ngiye kumugemurira.”

Yavuze ko umuhungu we ariwe wamumenyesheje inkuru y’uko Mama wa Chriss Eazy yitabye Imana. Yavuze ko telefoni ye yahise yikubita hasi, aramirwa n’umusirikare waje aramwihanganisha amubwira gukomera.

Asoza agira ati “Mbuze inshuti y’inkoramutima. Imana imwakire mu bayo. Agiye tukimukeneye, ariko Imana yamukunze kuturusha. Uzambanira. Nzamubanira.”

Mbuze byose mu buzima

Umwe mu bo mu muryango wa Chriss Eazy, yavuze ko mbere y’uko umubeyi we yitaba Imana, yasize ababwiye ko umuhungu we ariwe yasigiye inshingano zo kuba umukuru w’umuryango. Ati “Mbere y’uko agenda yarabitubwiye, ati ‘uwo nzasigira inkoni y’ubushumba ni uy’umugabo [Chriss Eazy].”

Mu ijambo ry'iminota 2', Chriss Eazy wagizwe Umukuru w'Umuryango, agaruka ku mubyeyi we yavuze ati "Mbuze inshuti, mbuze inshuti y'ubuzima bwanjye. Mbuze byose mu buzima.

Yavuze ko yari inshuti n'umubyeyi we mu buryo bukomeye kandi azahora azirikana ibyo yamukoreye. Yashimye umuryango wa Islam mu Rwanda wamutabaye muri ibi bihe ndetse n'abahanzi bagenzi be. Ashima abo ku ruhande rwa Nyina ndetse n’abo ku ruhande rwa Se n'abandi bamutabaye.

Chriss Eazy yavuze ko hari byinshi yanyuranyemo n'umubyeyi. Yabwiye ababanye n'umubyeyi we ko icyizere bamugiriraga bakwiye no ku kigirira abana be 'kuko ntabwo tuzigera tubatenguha.'

Ati "Tubuze inshuti. Mbuze inshuti yanjye y'ubuzima. Mbuze byose mu buzima. Buri wese azi icyo Mama we avuze." Yavuze ko umubyeyi we yamwigiyeho byinshi. Ati "Ntabwo nzabatenguha. Murakoze cyane."

 

Chriss Eazy ari kumwe n’abo mu muryango we kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu gusoza ikiriyo cy’umubyeyi we

KANDA HANO UREBE IJAMBO CHRISS EAZY YAVUZE MU GUSOZA IKIRIYO CY’UMUBYEYI WE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...