Uyu
mubyeyi yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, aguye mu bitaro bya
Nyarugenge. Yashyinguwe kuri uriya munsi mu irimbi ry'Abayisilamu i Nyamirambo.
Kuri
iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, abana be, abo mu muryango we, inshuti,
abavandimwe, abahanzi mu ngeri zinyuranye n’abandi bahuriye kuri Chris Hotel ku
Ruyenzi mu muhango wo gusoza ikiriyo cy’umubyeyi wa Chriss Eazy.
Mbuze inshuti
magara
Umwe
mu babyeyi babanye igihe kinini n’umubyeyi wa Chriss Eazy, mu buhamya bwe
yumvikanishije ko ‘nabuze inshuti magara mu buzima bwanje’. Yabwiye abana be ko
‘uzambera umwana mwiza, tuzabana mu mahoro nk’uko byari bimeze njye na Mama wa
nyu’.
Ati
“Muzambabarire mugire umutima w’urukundo nk’uwo Mama wanyu yagiraga.” Yavuze ko
mbere y’uko Mama wa Chriss Eazy yitaba Imana, yamuhamagaye amubwira ko akumbuye
kongera kurarana ku buriri bumwe nawe.
Yavuze
ko icyo gihe yabyemeye aramusura, ndetse yari kumwe n’umwuzukuru we witwa
Isimbi.Ati “Twaricaye, turaganira.” Mubajije impamvu yabihisemo yambwiye ko
‘numvise umutima ubimpata.”
Ngo
byageze saa sita zijoro aricura, baraganira bageza saa cyenda z’ijoro. Yavuze
ko nyuma y’iminsi ibiri yamuvugishije ubwo yari Gacurabwenge amubwira ko
atameze neza, yumva arwaye ashaka kujya kwa muganga.
Uyu
mubyeyi avuga ko Mama wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gihe yari yuriye Moto
agiye kumugemurira. Ati “Nababajwe n’uko yitabye Imana ari bwo nari ngiye
kumugemurira.”
Yavuze
ko umuhungu we ariwe wamumenyesheje inkuru y’uko Mama wa Chriss Eazy yitabye
Imana. Yavuze ko telefoni ye yahise yikubita hasi, aramirwa n’umusirikare waje
aramwihanganisha amubwira gukomera.
Asoza
agira ati “Mbuze inshuti y’inkoramutima. Imana imwakire mu bayo. Agiye
tukimukeneye, ariko Imana yamukunze kuturusha. Uzambanira. Nzamubanira.”
Mbuze byose mu
buzima
Umwe
mu bo mu muryango wa Chriss Eazy, yavuze ko mbere y’uko umubeyi we yitaba
Imana, yasize ababwiye ko umuhungu we ariwe yasigiye inshingano zo kuba umukuru
w’umuryango. Ati “Mbere y’uko agenda yarabitubwiye, ati ‘uwo nzasigira inkoni y’ubushumba
ni uy’umugabo [Chriss Eazy].”
Mu
ijambo ry'iminota 2', Chriss Eazy wagizwe Umukuru w'Umuryango, agaruka
Yavuze
ko yari inshuti n'umubyeyi we mu buryo bukomeye kandi azahora azirikana ibyo
yamukoreye. Yashimye umuryango wa Islam mu Rwanda wamutabaye muri ibi bihe ndetse
n'abahanzi bagenzi be. Ashima
Chriss
Eazy yavuze ko hari byinshi yanyuranyemo n'umubyeyi. Yabwiye ababanye n'umubyeyi
we ko icyizere bamugiriraga bakwiye no ku kigirira abana be 'kuko ntabwo tuzigera
tubatenguha.'
Ati
"Tubuze inshuti. Mbuze inshuti yanjye y'ubuzima. Mbuze byose mu buzima.
Buri wese azi icyo Mama we avuze." Yavuze ko umubyeyi we yamwigiyeho
byinshi. Ati "Ntabwo nzabatenguha. Murakoze cyane."
Chriss
Eazy ari kumwe n’abo mu muryango we kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu
gusoza ikiriyo cy’umubyeyi we
KANDA
HANO UREBE IJAMBO CHRISS EAZY YAVUZE MU GUSOZA IKIRIYO CY’UMUBYEYI WE