Umubyeyi mwiza w’igitangaza buri umwe yakifuza kugira: Amateka ya Janet Museveni wujuje imyaka 74 agatakwa n’umugabo we Perezida Museveni n’imfura ye Lt Gen Muhoozi

Imyidagaduro - 24/06/2022 7:46 PM
Share:
Umubyeyi mwiza w’igitangaza buri umwe yakifuza kugira: Amateka ya Janet Museveni wujuje imyaka 74 agatakwa n’umugabo we Perezida Museveni n’imfura ye Lt Gen Muhoozi

Janet Museveni, umufasha wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 74. Uyu mubyeyi w’abana 4 akaba yafashijwe n’umugabo we kuyizihiza kimwe n’imfura ye, bamutaka ubwiza no kuba igitangaza dore ko kubaho k’umuryango n’igihugu cya Uganda cya none yabigizemo uruhare rukomeye.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Nkurase amashimwe Mama Janet kubwo kugwiza imyaka 74, nshimye Imana kubw’ubuzima bwawe. Murakoze, Janet kubw’urukundo n’umubano wawe n’Imana, umuryango wacu n’abaturage ba Uganda. Imana iguhe kuramba hamwe n’ubuzima buzira umuze."

Madamu Janet Museveni kandi si Perezida wenyine wamwifurije umunsi mwiza w’amavuko, kuko n’imfura ye Lt Gen Muhoozi nawe yafashe umwanya amutaka ubwiza ari nako amwifuriza isabukuru nziza agira ati: “Umunsi mwiza w’amavuko Mama Janet, umubyeyi mwiza w’igitangaza buri umwe yakifuza kugira."

Janet Kainembabazi Kataaha yavukiye mu gace ka Kajara, mu Karere ka Ntungamo kuri Edward Birori na Mutesi. Yize amashuri abanza kuri Kyamate, akomereza ayisumbuye mu kigo cy’abakobwa cya Bweranyangi.

Muri 1971 Janet Museveni yagiye mu buhungiro, ubwo Idi Amin yakuraga ku butegetsi Milton Obote yifashishije imbaraga za gisirikare. Mu  1973, nibwo yashyingiranwe na Perezida Yoweri Museveni. Mu 1979 nibwo yavuye mu buhungiro muri Tanzania, aho yabanaga n’umugabo we.

Ubwo Museveni yatangizaga intambara kuri guverinoma ya Perezida Obote hari muri Gashyantare 1981, Janet Museveni yahungishije abana bajya mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Aho yahabanaga n’inshuti z’umuryango, ahava mu 1983 ubwo yerecyezaga mu gace ka Gothenbug muri Swede. Yahabaye kugera mu 1986 ubwo intambara yageraga ku musozo, ingabo za Museveni za NRA zigafata ubutegetsi.

Agenda kandi agira uruhare mu iterambere ry’igihugu cya Uganda, binyuze mu bikorwa binyuranye akora. Janet Museveni yashinze umuryango wita ku bana b’impfumbyi witwa UWESO mu 1986, avuga ko yawushinze ashingiye ku bihe yanyuzemo mu buhungiro. Guhera 1990, yagize uruhare mu bikorwa byo gukangurira abantu kwirinda agakoko gatera SIDA,  ibikorwa yafatanyije cyane na Pasiteri Martin Ssempa.

Mu Ugushyingo 2005, yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko, mu matora yari ategerejwe mu Gashyantare 2006 umwanya yaje kwegukana ndete akongera no kuwutorerwa mu mwaka wa 2011.

Kuwa 16 Gashyantare 2009, Janet Museveni yahawe inshingano n’umugabo we akanaba Perezida wa Uganda, zo kuba Minisitiri w’Ububanyi wa Karamoja. Kuwa 27 Gicurasi 2011 yazamuwe mu ntera, agirwa Minisitiri wa Karamoja.

Ubwo Perezida Museveni yongeraga gutorerwa manda yindi muri 2016, yamugize Minisitiri w’Uburezi na Siporo wa Uganda.

Kuri ubu Janet Museveni na Yoweri Museveni bafitanye abana 4, aribo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wabonye izuba mu 1974 ari nawe mugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Natasha Karugire wabonye izuba mu 1976 ukora nk’Umunyamabanga w’Ibanga wa se mu biro bye, akaba kandi ari Umunyamideli n’Umugenzuzi.

Hari kandi na Patience Rwabwogo wabonye izuba mu 1978, umupasiteri mu itorero rya Covenant Nations riherereye mu gace ka Buziga muri Kampala; kimwe na Dian Kamuntu ari nawe bucura bwabo wabonye izuba 1980. Abana ba Janet na Yoweri bose bakaba baramaze kubaka no kwibaruka.

Imfura ya Janet Museveni na Perezida Yoweri Museveni

Perezida Museveni yashimye Imana kubwa Janet Museveni anamwifuriza ibyiza mu gihe kizaza

Janet Museveni na Perezida Yoweri Museveni baziranye kuva mu bwana 


Abantu benshi hirya no hino cyane muri Uganda bakomeje kwifuriza isabukuru nziza Janet Museveni


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...