Perezida
Museveni abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Nkurase amashimwe Mama Janet kubwo
kugwiza imyaka 74, nshimye Imana kubw’ubuzima bwawe. Murakoze, Janet kubw’urukundo
n’umubano wawe n’Imana, umuryango wacu n’abaturage ba Uganda. Imana iguhe kuramba
hamwe n’ubuzima buzira umuze."
Madamu
Janet Museveni kandi si Perezida wenyine wamwifurije umunsi mwiza w’amavuko, kuko n’imfura
ye Lt Gen Muhoozi nawe yafashe umwanya amutaka ubwiza ari nako amwifuriza isabukuru
nziza agira ati: “Umunsi mwiza w’amavuko Mama Janet, umubyeyi mwiza w’igitangaza
buri umwe yakifuza kugira."
Janet Kainembabazi Kataaha yavukiye mu gace ka Kajara, mu Karere
ka Ntungamo kuri Edward Birori na Mutesi. Yize amashuri abanza kuri Kyamate, akomereza ayisumbuye mu kigo cy’abakobwa cya Bweranyangi.
Muri 1971 Janet Museveni yagiye mu buhungiro, ubwo Idi Amin yakuraga
ku butegetsi Milton Obote yifashishije imbaraga za gisirikare. Mu 1973, nibwo yashyingiranwe na Perezida Yoweri
Museveni. Mu 1979 nibwo yavuye mu buhungiro muri Tanzania, aho yabanaga n’umugabo
we.
Ubwo Museveni yatangizaga intambara kuri guverinoma ya Perezida
Obote hari muri Gashyantare 1981, Janet Museveni yahungishije abana bajya mu
murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Aho yahabanaga n’inshuti z’umuryango, ahava mu 1983
ubwo yerecyezaga mu gace ka Gothenbug muri Swede. Yahabaye kugera mu 1986 ubwo intambara
yageraga ku musozo, ingabo za Museveni za NRA zigafata ubutegetsi.
Agenda kandi agira uruhare mu iterambere ry’igihugu cya Uganda, binyuze mu bikorwa binyuranye akora. Janet Museveni yashinze umuryango wita ku
bana b’impfumbyi witwa UWESO mu 1986, avuga ko yawushinze ashingiye ku bihe
yanyuzemo mu buhungiro. Guhera 1990, yagize uruhare mu bikorwa byo gukangurira
abantu kwirinda agakoko gatera SIDA, ibikorwa yafatanyije cyane na Pasiteri
Martin Ssempa.
Mu Ugushyingo 2005, yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba umwe mu
bagize Inteko Ishingamategeko, mu matora yari ategerejwe mu Gashyantare 2006
umwanya yaje kwegukana ndete akongera no kuwutorerwa mu mwaka wa 2011.
Kuwa 16 Gashyantare 2009, Janet Museveni yahawe inshingano n’umugabo
we akanaba Perezida wa Uganda, zo kuba Minisitiri w’Ububanyi wa Karamoja. Kuwa
27 Gicurasi 2011 yazamuwe mu ntera, agirwa Minisitiri wa Karamoja.
Ubwo Perezida Museveni yongeraga gutorerwa manda yindi muri 2016, yamugize Minisitiri w’Uburezi na Siporo wa Uganda.
Kuri ubu Janet Museveni na Yoweri Museveni bafitanye abana 4, aribo
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wabonye izuba mu 1974 ari nawe mugaba w’ingabo
zirwanira ku butaka za Uganda, Natasha Karugire wabonye izuba mu 1976 ukora nk’Umunyamabanga
w’Ibanga wa se mu biro bye, akaba kandi ari Umunyamideli n’Umugenzuzi.
Hari kandi na Patience Rwabwogo wabonye izuba mu 1978, umupasiteri mu itorero rya Covenant Nations riherereye mu gace ka Buziga muri
Kampala; kimwe na Dian Kamuntu ari nawe bucura bwabo wabonye izuba 1980. Abana
ba Janet na Yoweri bose bakaba baramaze kubaka no kwibaruka.

Imfura ya Janet Museveni na Perezida Yoweri Museveni
Perezida Museveni yashimye Imana kubwa Janet Museveni anamwifuriza ibyiza mu gihe kizaza
Janet Museveni na Perezida Yoweri Museveni baziranye kuva mu bwana
Abantu benshi hirya no hino cyane muri Uganda bakomeje kwifuriza isabukuru nziza Janet Museveni