Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kumunsi w’ejo ubwo Abakristo Gatolika bizihizaga Asomusiyo, Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “Twifurije Umunsi mwiza wa Asomusiyo abawizihiza mwese. Umunsi nk’uyu utwibutsa ko umubiri wacu ari ingoro y’Imana; dufite inshingano zo kuwitaho. Roho nziza mu mubiri muzima.”
Yahise yifashisha n’umurongo wo muri Bibiliya wo mu Abanyefeso 5:18, ugira uti: “Ntimugasinde inzoga, kuko byatuma mwifata nabi.”
Ubu butumwa buje mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa bikomeye byo guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge n’izikorwa cyangwa zikwirakwizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’uko zimaze guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barenga 50 bamaze gupfa kuva mu ntangiriro za 2026 bazize inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abarenga 100 bagize ikibazo cy’ubuhumyi, abandi barenga 500 bakaba baragiye kwivuza kubera ibibazo bifitanye isano n’izo nzoga.
Minisitiri Nsanzimana mbere yari yavuze ko iki kibazo cyageze ku rwego rw’icyorezo, asobanura ko hari inzoga zikorwa hongerwamo ibintu bishobora kwangiza umubiri, bigatera ibibazo bikomeye birimo kwangirika kw’ubwonko, amaso n’izindi ngingo z’umubiri.
Mu ntangiriro za Kanama 2026, Rwanda FDA yatangiye gufata ingamba zikomeye zo gukumira ikorwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ibigo byinshi byakoraga inzoga byarafunzwe, impushya zo gukora inzoga zimwe zirahagarikwa, ndetse n’ibicuruzwa bimwe byategetswe gukurwa ku isoko.
Kugeza ku wa 6 Kanama, Rwanda FDA yari imaze gufunga ibigo birenga 140, ndetse itegeka ko ibicuruzwa byinshi bihita bihagarikwa gucuruzwa no gukorwa.
Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, RIB na yo yakajije ibikorwa byo gukurikirana abakora n’abacuruza inzoga zitemewe.
Ni muri urwo rwego ubutumwa bwa Minisitiri Nsanzimana bwo ku munsi wa Asomusiyo bwibukije Abanyarwanda ko kwita ku mubiri no kuwurinda ibintu bishobora kuwugirira nabi na byo biri mu nshingano zo kubungabunga ubuzima.
Asomusiyo ubwayo ni umunsi mukuru wa Kiliziya Gatolika aho hizihizwa ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ariko kuri Minisitiri w’Ubuzima, uyu munsi wabaye n’umwanya wo kwibutsa abawizihiza ko ubuzima bw’umubiri na bwo bukwiye kwitabwaho.
“Roho nziza mu mubiri muzima,” ni ubutumwa Minisitiri Nsanzimana yasigiye abizihiza uyu munsi, mu gihe igihugu gikomeje urugamba rwo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge zagiye ziteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyarwanda.

