Raila
Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yapfuye afite imyaka 80 aguye mu
Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima
ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo.
Odinga
yapfiriye mu bitaro by’amaso byitwa Ayurvedic eye hospital-cum-research centre
biherereye ahitwa Koothattukulam mu karere ka Ernakulam.
Urupfu
rwe rwabaye mu masaha ya Saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatatu ku isaha yo mu
Buhinde. Yari amaze iminsi itanu yivuriza mu kigo yapfiriyemo. Yari yaraherekejwe
n’umukobwa we n’umuganga we bwite.
Ku
bufatanye bwa Kenya Airline ndetse n’inzego z’ubutegetsi bw’Ubuhinde, umubiri
wa Raila Odinga wamaze kugezwa mu gihugu cya Kenya aho byari biteganyijwe ko
abantu baza kumusezeraho bwa nyuma kuri Sitade ya Nyayo ariko ihinduka bitewe n’umubare
munani w’abantu bifuzaga kumuherekeza.
Abantu
banshi bari ku kibuga cy’indege cya Nyayo ndetse n’abandi bari ku nteko ishinga
amategeko byatumye hafatwa ingamba zo kwimurira iyo Gahunda muri Sitade nini
ibasha kwakira umubare munini w’abaturage.
Biteganyijwe
ko abayobozi bahagarariye ibihugu byabo baza kwitabira umuhango wo kumuherekeza
hanyuma idina rya Anglican rigakora imihango yo kumusezeraho nk’uko byari
bitegerejwe kuri Sitade ya Nyayo.
Bamwe
mu babajwe n’urupfu rwa Raila Odinga basaba ko hashyirwaho igiceri cya 80Ksh mu
rwego rwo guha icyubahiro Raila Odinga witabye Imana ku myaka 80.







