Raporo nshya ya ILO igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri
mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 cyageze kuri 12.4% mu 2025, kivuye
kuri 12.3% mu 2023. Ibyo bivuze ko ku rwego rw’isi yose, urubyiruko rugera kuri
miliyoni 67 rwari rudafite akazi.
ILO yavuze ko uku kwiyongera gusubiza inyuma intambwe
zari zimaze guterwa nyuma y’icyorezo cya COVID-19, kandi ko bigaragaza ko
habaye igabanuka ry’imirimo ihari ndetse n’ubwiza bw’imirimo urubyiruko rubasha
kubona.
ILO kandi yavuze ko umubare w’urubyiruko rudakora,
rutiga cyangwa rutari no mu mahugurwa na wo wazamutse ugera kuri 20%, bingana
n’abarenga miliyoni 257.
Raporo igaragaza ko ibihugu by’Abarabu ari byo bifite
umubare munini w’urubyiruko rudafite akazi, aho ugeze kuri 26.2%, bigakurikirwa
na Afurika y’Amajyaruguru ifite 22.6%.
ILO yanagaragaje kandi ko imirimo isaba ubumenyi bwo hagati iri kugenda igabanuka. Muri iyo harimo iy’ubwanditsi n’ubunyamabanga, ubuyobozi, ubucuruzi no mu nganda.
Iyi mirimo ni yo yakundaga guha amahirwe
urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye cyangwa za kaminuza gutangira kwinjira
ku isoko ry’umurimo.
ILO ivuga ko iki kibazo gishobora kurushaho gukomera
uko AI ikomeza guhindura uburyo akazi gakorwamo.
Ku rundi ruhande, imirimo isaba ubumenyi bwo ku rwego
rwo hejuru, cyane cyane mu bijyanye n’ubumenyi n’ubushakashatsi (science),
ubwubatsi (engineering), ubuvuzi n’ikoranabuhanga mu itumanaho (IT) ikomeje
kwiyongera mu bihugu byinshi.
Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, urubyiruko
rwinshi ntirushobora kwihanganira kumara igihe kirekire rudafite akazi. Kubera
iyo mpamvu, benshi bahitamo gukora imirimo idafite umutekano cyangwa
uburenganzira bwuzuye bw’umukozi.
Hafi 9 mu 10 by’urubyiruko rukora mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse rukora imirimo itanditse mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ntirubone uburinzi buhagije mu kazi ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
