Nyuma y’igihe gito Yago Pon Dat atangiye kunenga Bruce
Melodie ku mbuga nkoranyambaga, amakimbirane hagati yabo yarushijeho gufata
indi ntera, agera no ku rubuga rwa YouTube aho Yago akorera ibiganiro bye.
Mu mwaka wa 2025 ni bwo umubano w’aba bombi watangiye kuzamo
agatotsi. Muri Kanama 2025, Yago yatangiye kunenga Bruce Melodie ku mbuga
nkoranyambaga, ibintu byakurikiwe n’ubwumvikane buke hagati yabo.
Bruce Melodie yaje gutangaza ko yamaze kubabarira Yago, nubwo atari yabona umwanya wo guhura na we ngo baganire imbonankubone ku byari byarabaye.
Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri TikTok, yavuze ko atari azi
neza ikosa Yago yari yaramukoreye, ariko ko yari yamubabariye mu mutima we.
Icyakora, ibyasaga n'aho byatangiye gukemuka byongeye gufata
indi ntera mu 2026, cyane cyane nyuma y'uko Bruce Melodie ashyize hanze
indirimbo ye yitwa ‘Irya 4’.
Yago Pon Dat yanenze ubutumwa buri muri iyi ndirimbo,
agaragaza ko hari ibyo atemeranyaho na Bruce Melodie, anavuga ku buryo
indirimbo ishobora kumvikana mu buryo bunyuranye n’amahame y’imyemerere.
Bruce Melodie na we ntiyatinze gusubiza Yago, yifashisha
amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo, agaragaza ko atishimiye uburyo uyu
munyamakuru yari akomeje kumuvugaho.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye
ya YouTube, Yago TV Show, yari imaze guhabwa ibihano bitatu (Copyright
Strikes), nyuma y’ibirego byari byatanzwe ku mashusho yariho ibiganiro bitandukanye
yakoranye na Bruce Melodie.
Yago yavuze ko ibirego byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe
ye, agaragaza ko iki ari cyo gihe ikibazo cyari kigeze ku rwego rukomeye
kurusha uko byari byaragenze mbere.
Yagize ati: “Bruce Melodie n’ikipe bamaze kurega Yago TV
Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye na we mu
bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye
iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.”
Yago yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro
byose yakoranye na Bruce Melodie ndetse n'ibindi byose yari yarakoze amuvugaho,
ariko icyo gihe agaragaza ko atateganyaga gusaba imbabazi.
Yagize ati: “Nyuma yo kubona ibyo Bruce Melodie akomeje
gukora, duhisemo gusiba ibiganiro byose twakoranye na we ndetse n’ibimuvugaho
byose.”
Icyakora, Bruce Melodie yaje gusobanura ko atari we ku giti
cye watanze ibirego byatumye Yago TV Show ihabwa ibihano, ahubwo ko byanyuze mu
ikipe ye n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyaguze uburenganzira
bwo gucuruza Album ye yitwa ‘Colorful Generation’.
Bruce Melodie yasobanuye ko ikibazo cyari gifitanye isano
n’ikoreshwa ry’indirimbo ziri kuri iyi Album mu mashusho Yago yakoze, amwe muri
yo akubiyemo amagambo atishimiye.
Bruce Melodie yakomeje avuga ko atifuzaga ko Yago abura
amaramuko kubera iki kibazo, anasobanura ko yari yamugiriye inama yo kwegera
abatanze ikirego bakaganira kugira ngo bashake uko cyakemuka.
Yavuze ko Yago yashoboraga kubandikira ubutumwa kuri Email,
kandi ko na we yari kumufasha mu gihe abo bireba bari kumugarukaho.
Jado
Castar yinjiye mu kibazo ashaka ubwiyunge
Mu gihe amakimbirane yari amaze gufata indi ntera,
umunyamakuru Jado Castar yagaragaje ko yifuza gufasha aba bombi kongera
kumvikana.
Ku wa 16 Ukwakira 2026, Jado Castar yatangaje ko yari amaze
kuganira na Yago mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri, agaragaza ko yifuza ko
ikibazo cyakemuka mu mahoro.
Jado, usanzwe aziranye na bombi, yagaragaje ko amakimbirane
nk’aya adafitiye inyungu abahanzi n’abanyamakuru, cyane ko ashobora kwangiza
umubano n’imikoranire yabo.
Nyuma yaho, Yago na we yagiye agaragaza ko yatangiye kwemera
amakosa yakoze, asaba imbabazi ku magambo n’ibikorwa bye byatewe n’umujinya.
Mu butumwa bwe, yemeye ko hari igihe umujinya wamuganzaga,
bikamutera kuvuga no gukora ibintu atagombye gukora. Yanasabye imbabazi
Abanyarwanda n’abandi bantu yumvaga yarababaje.
Bruce
Melodie yahaye Yago imbabazi, shene ye isubira ku murongo
Nyuma y’ibi bihe by’amakimbirane, Jado Castar yagaragaje ko
Bruce Melodie yahaye imbabazi Yago Pon Dat, agaragaza ko kuba umuntu yemeye
kubabarira undi ari ubutwari n’ubumuntu.
Yagize ati: “Gutanga imbabazi si ugutsindwa, ni ubumuntu
bw’igisagirane. Uba ubaye intangarugero, ni wowe uba ufite icyo utanga urakagihorana.”
Jado yanagaragaje ko kuba Yago yarateye intambwe agasaba
imbabazi na byo ari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no kwemera amakosa.
Mu gihe ibi byari bikomeje, shene ya Yago TV Show yari imaze
imyaka 10 ikora, ikaba yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 141, ndetse
ifite abarenga ibihumbi 870 bayikurikirana.
Ku wa 22 Ukwakira 2026, iyi shene yaje guhagarikwa burundu
kuri YouTube (Terminated), bituma Yago amara iminsi irindwi adafite uru rubuga
yakoreragaho.
Gusa ku wa 29 Ukwakira 2026, Yago TV Show yongeye kugaruka
ku murongo, bishimisha abakunzi b’uyu munyamakuru n’abakurikirana ibiganiro
bye.
Kugaruka kwayo no kuba amakuru y’ubwiyunge hagati ya Yago na Bruce Melodie yaratangajwe byerekana ko hari intambwe yatewe mu kugabanya amakimbirane yari amaze igihe hagati y’aba bombi.

Yago Pon Dat yongeye gusubirana shene ye ya YouTube nyuma y’iminsi irindwi yari imaze ihagaritswe, ashimangira ko atigeze atakaza icyizere cy’uko azongera kuyigarukaho

Bruce Melodie yahaye imbabazi Yago Pon Dat nyuma
y’amakimbirane yari yaratumye ikipe ye itanga ibirego kuri YouTube ku mashusho
uyu munyamakuru yari yashyize kuri shene ye
