Umubano wa Element na 1:55 AM washyizwe mu maboko y’abanyamategeko

Imyidagaduro - 19/06/2025 3:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Umubano wa Element na 1:55 AM washyizwe mu maboko y’abanyamategeko

Ikibazo hagati ya Producer Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh na Sosiyete ya muzika 1:55 AM cyafashe indi ntera, aho impande zombi zitegura gutandukana byeruye kandi zimaze no gushyikiriza ikibazo abanyamategeko babo, bagamije gushakira umuti mu masezerano bagiranye yateje umwiryane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, tariki 19 Kamena 2025, Umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura, yavuze ko hashize ibyumweru bibiri nta kuganira kugihari hagati yabo na Element, kuko ubu ikibazo kiri gukurikiranwa n’impande z’abanyamategeko.

Ati: “Kugeza ubu ntitwongeye kuganira. Ntabwo ari njye umuhamagara kuko urwo rwego twararurenze. Ubu ni ‘Legal Team’ zirimo kuvugana. Nibaza ko bizagenda neza, kandi ko ikibazo kizakemuka mu mahoro.”

Uyu mubano watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Mutarama 2025, ndetse kuva icyo gihe ntawongeye kubaca iryera bari kumwe. Icyo gihe ni nabwo hatangiye kumvikana ibibazo bikomeye hagati ya Element na 1:55 AM, ku buryo byanageze aho atandukana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, yahoze akorera indirimbo.

1:55 AM ivuga ko Element yakoze indirimbo zirenga 35 mu gihe yari akibarizwa muri iyi studio, ariko ngo ntiyatangiye amafaranga yose nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano.

Aha ni ho havuye ishingiro ry’icyifuzo cy’uko Element atanga 60% by’inyungu yagiye avana muri izi ndirimbo, kuko ngo iyi sosiyete ari yo yamwishyuraga mu buryo butaziguye, ndetse igafasha no mu bikorwa bya studio n’ibikoresho yakoreshega.

Muri izi ndirimbo ziri mu gihombo, harimo: Narakubabariye – Junior Rumaga, Bad Boy – Davis D, Selebura na Igitangaza – Bruce Melodie, Fou de toi na Milele – Element, Pasadena – Christopher, One in One – Ray G, One More Time – Kenny Sol, Azana, Niki Minaj – Bruce Melodie, Besto – Okkama, Sekoma, Sambolera – Chriss Eazy, Mami – Ross Kana, Bailando, Jumbe – Shaffy, Ogera – Bwiza, No One – Kenny Sol, Sikosa, Bebe, Munda – Kevin Kade, Payina – Cox, Wallah – Okkama, Shenge – Juno Kizigenza, Vole, Molomita – Christopher, Golo – Passy Kizito, Mpa Wowe, Mamaloda – Calvin Mbanda, Hawayu – Yampano, Njozi – Mario ndetse Tombé – Element

Abegereye Element bavuga ko 1:55 AM yirengagije inshingano yari ifite mu kumufasha gutera imbere mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko igihe yabakeneye cyane, batigeze bamushyigikira bihagije.

Bavuga ko iyi sosiyete yamufataga nk’aho ari uwikorera, kandi atari ko amasezerano yabo yabivugaga. Byongeye, ngo ntibigeze bamutegurira ibikorwa bifatika bijyanye no kumamazwa n’iterambere nk’ikirango gikomeye (brand) mu muziki nyarwanda, nyamara ari umwe mu ba Producer b’ingenzi mu gihugu

Ku ruhande rwe, Kenny Mugarura avuga ko batiteguye kurekura Element ku buntu cyangwa ngo batange imbabazi ku nyungu zabo. Ati: “Ntabwo nasonera ikintu kitaranemerwa. Wenda wasanga atari nabyo. Ubarira umuntu wemeye ko mugirana ibiganiro.”

Element kugeza ubu nta jambo na rimwe aragira ku kibazo afitanye na 1:55 AM. Gusa amakuru ava ahantu hizewe yemeza ko aherutse gutangira ibikorwa byo kubaka studio ye bwite, ndetse muri iki gihe iyo akeneye gukora indirimbo yifashisha studio ya Ross Kana, umwe mu nshuti ze za hafi.

Amasezerano y’imikoranire hagati ya Element na 1:55 AM yagombaga kumara imyaka itatu, aho azarangira muri Mutarama 2026.

Gusa, uburyo ibintu bimeze muri iki gihe bugaragaza ko bashobora kugera ku musozo mubi, keretse gusa impande zombi zemeye kwicara ku meza y’ibiganiro, cyangwa bikemurwa n’urwego rw’amategeko.

Icyakora, 1:55 AM yagaragaje icyizere ko ikibazo gishobora kurangira mu mahoro, ariko yongeraho ko nta soni bafite zo gukoresha amategeko niba ari byo bisigaye.


1:55 AM yagaragaje ko yahisemo gushyira ikibazo bafitanye na Element mu maboko y’abanyamategeko 


Kenny Mugarura ati “Twarenze ku biganiro bisanzwe, ni abanyamategeko barimo kuvugana


Amasezerano ya Element azarangira muri Mutarama 2026, ariko kuva muri Mutarama 2025 yavuzwe mu itangazamakuru biratinda kubera iyi kontaro yasinye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...