Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, tariki 19 Kamena 2025,
Umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura, yavuze ko hashize ibyumweru bibiri nta
kuganira kugihari hagati yabo na Element, kuko ubu ikibazo kiri gukurikiranwa
n’impande z’abanyamategeko.
Ati:
“Kugeza ubu ntitwongeye kuganira. Ntabwo ari njye umuhamagara kuko urwo rwego
twararurenze. Ubu ni ‘Legal Team’ zirimo kuvugana. Nibaza ko bizagenda neza,
kandi ko ikibazo kizakemuka mu mahoro.”
Uyu
mubano watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Mutarama 2025, ndetse kuva icyo gihe
ntawongeye kubaca iryera bari kumwe. Icyo gihe ni nabwo hatangiye kumvikana
ibibazo bikomeye hagati ya Element na 1:55 AM, ku buryo byanageze aho
atandukana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, yahoze akorera indirimbo.
1:55
AM ivuga ko Element yakoze indirimbo zirenga 35 mu gihe yari akibarizwa muri
iyi studio, ariko ngo ntiyatangiye amafaranga yose nk’uko byari biteganyijwe mu
masezerano.
Aha
ni ho havuye ishingiro ry’icyifuzo cy’uko Element atanga 60% by’inyungu yagiye
avana muri izi ndirimbo, kuko ngo iyi sosiyete ari yo yamwishyuraga mu buryo
butaziguye, ndetse igafasha no mu bikorwa bya studio n’ibikoresho yakoreshega.
Muri
izi ndirimbo ziri mu gihombo, harimo: Narakubabariye – Junior Rumaga, Bad Boy –
Davis D, Selebura na Igitangaza – Bruce Melodie, Fou de toi na Milele –
Element, Pasadena – Christopher, One in One – Ray G, One More Time – Kenny Sol,
Azana, Niki Minaj – Bruce Melodie, Besto – Okkama, Sekoma, Sambolera – Chriss
Eazy, Mami – Ross Kana, Bailando, Jumbe – Shaffy, Ogera – Bwiza, No One – Kenny
Sol, Sikosa, Bebe, Munda – Kevin Kade, Payina – Cox, Wallah – Okkama, Shenge –
Juno Kizigenza, Vole, Molomita – Christopher, Golo – Passy Kizito,
Abegereye
Element bavuga ko 1:55 AM yirengagije inshingano yari ifite mu kumufasha gutera
imbere mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko igihe yabakeneye cyane, batigeze
bamushyigikira bihagije.
Bavuga
ko iyi sosiyete yamufataga nk’aho ari uwikorera, kandi atari ko amasezerano
yabo yabivugaga. Byongeye, ngo ntibigeze bamutegurira ibikorwa bifatika
bijyanye no kumamazwa n’iterambere nk’ikirango gikomeye (brand) mu muziki
nyarwanda, nyamara ari umwe mu ba Producer b’ingenzi mu gihugu
Ku
ruhande rwe, Kenny Mugarura avuga ko batiteguye kurekura Element ku buntu
cyangwa ngo batange imbabazi ku nyungu zabo. Ati: “Ntabwo nasonera ikintu kitaranemerwa.
Wenda wasanga atari nabyo. Ubarira umuntu wemeye ko mugirana ibiganiro.”
Element
kugeza ubu nta jambo na rimwe aragira ku kibazo afitanye na 1:55 AM. Gusa
amakuru ava ahantu hizewe yemeza ko aherutse gutangira ibikorwa byo kubaka
studio ye bwite, ndetse muri iki gihe iyo akeneye gukora indirimbo yifashisha
studio ya Ross Kana, umwe mu nshuti ze za hafi.
Amasezerano
y’imikoranire hagati ya Element na 1:55 AM yagombaga kumara imyaka itatu, aho
azarangira muri Mutarama 2026.
Gusa,
uburyo ibintu bimeze muri iki gihe bugaragaza ko bashobora kugera ku musozo
mubi, keretse gusa impande zombi zemeye kwicara ku meza y’ibiganiro, cyangwa
bikemurwa n’urwego rw’amategeko.
Icyakora, 1:55 AM yagaragaje icyizere ko ikibazo gishobora kurangira mu mahoro, ariko yongeraho ko nta soni bafite zo gukoresha amategeko niba ari byo bisigaye.
1:55
AM yagaragaje ko yahisemo gushyira ikibazo bafitanye na Element mu maboko y’abanyamategeko
Kenny Mugarura ati “Twarenze ku biganiro bisanzwe, ni abanyamategeko barimo kuvugana
Amasezerano
ya Element azarangira muri Mutarama 2026, ariko kuva muri Mutarama 2025 yavuzwe
mu itangazamakuru biratinda kubera iyi kontaro yasinye