Umubano ntiwavaho kuko mwashwanye — Ibikubiye mu kiganiro Kimenyi Yves yakoze

Imyidagaduro - 07/09/2026 5:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Umubano ntiwavaho kuko mwashwanye — Ibikubiye mu kiganiro Kimenyi Yves yakoze

Umunyezamu wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kimenyi Yves, yatangiye urugendo rushya rwo kuganira n’abantu batandukanye nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Ku wa 20 Gashyantare 2026, Kimenyi Yves yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ashimira amakipe atandukanye yakiniye ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Nyuma yo gusezera ku kibuga, yatangaje ko atangiye urundi rugendo rwo kuganira n’abakinnyi, abahanzi ndetse n’abandi bantu bafite impano zitandukanye, binyuze muri gahunda yise Beyond90 Initiative.

Abakunzi be benshi bamwandikiye ubutumwa bumugaragariza urukundo n’inkunga, bamushimira ibyo yakoze mu makipe atandukanye yakiniye ndetse no mu Ikipe y’Igihugu.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, Kimenyi Yves yatangije ku mugaragaro iki kiganiro, aho yari kumwe n’abo bazajya bafatanya, barimo Aime Gad na Wamuniga. Muri iki kiganiro kandi hatunguranye inshuti ye Emery Bayisenge, bakinanaga.

Kimenyi yatangiye asobanura impamvu yatekereje gutangiza Beyond90 Initiative.

Ati: “Ni ibintu natekereje nyuma yo kureka umupira. Ngenda nkomwa mu nkokora n’ibintu bimwe na bimwe, bituma bitihuta, kuko nashakaga gukora ibintu byiza byafasha abantu, nk’uko nabivuze.”

Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru ari ukuganira n’abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abandi bantu bafite impano zitandukanye, kugira ngo bahurize hamwe imbaraga mu gufasha abana bakiri bato, cyane cyane abacyitinya kugira icyo bigira ku bantu bamaze kugira amazina.

Kimenyi Yves kandi yagarutse ku makuru atandukanye yagiye amuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari menshi atari ukuri.

Ati: “99% by’ibintu bivugwa kuri social media ntabwo ari ukuri, 0.1% akaba ari ukuri. Hari ukuntu abantu bavuga ibintu kugira ngo bacuruze.”

Yavuze ko byamugoye gutangaza ko ahagaritse umupira w’amaguru, kuko ari wo yakundaga kandi yari amaze ubuzima bwe bwose awukina. Yongeyeho ko yagerageje uko ashoboye kugira ngo agaruke gukina, ariko bikanga.

Emery Bayisenge yinjira mu kiganiro

Mu gihe ikiganiro cyari kigeze hagati, Aime Gad na Wamuniga batunguye Kimenyi Yves bazana inshuti ye Emery Bayisenge, bakinanaga mu gihe cy’umupira w’amaguru.

Emery Bayisenge yari yateguriwe kubaza Kimenyi Yves, maze aza yiteguye ibibazo 12, birimo n’ibyo yamubajije ku bana afite.

Kimenyi yabanje kumirwa, amusubiza ati: “Mfite umwana umwe, Kimenyi Miguel.”

Bakomeje kumubaza ibijyanye n’abana be ndetse n’amakuru akunze kuvugwa ku buzima bwe bwite. Kimenyi yavuze ko abantu bakwiye gufata amakuru nk’ayo uko bayumva, kuko hari abavuga ibyo yise gusebanya, ndetse ko iyo umuntu yisobanura cyane bishobora kurangira yisobanuye kurushaho.

Emery Bayisenge yakomeje amubaza icyo mama wa Miguel asobanuye kuri we. Kimenyi yasubije ko ari mama w’umwana we, inshuti ye ndetse akaba ari umuntu yubaha.

Kimenyi yavuze ku mibanire ye na Muyango

Emery Bayisenge kandi yabajije Kimenyi Yves uko abanye na Muyango.

Kimenyi yasubije ati: “Tubanye neza. Gusa hari ibintu byinshi abantu bavuga bitari ukuri, ariko ni inshuti tubanye neza.”

Aime Gad na we yabajije ikibazo kijyanye n’itandukana rya Kimenyi na Muyango, gusa Kimenyi ntiyatanze igisubizo cyeruye.

Yamusubije ati: “Abantu baramutse babikoze, hari ubwo umubano w’ubushuti wavaho. Ibyo ni ibintu bisanzwe. Gusa ukuri kwanjye hari igihe nzakuvuga, bitari uyu munsi.”

Emery Bayisenge kandi yamubajije ku bijyanye n’abana ndetse n’ibintu akunda kubona mu muryango mugari. Kimenyi Yves yasubije ko akenshi abana n’ibyo bibazo abibona ndetse akabana na byo.

Kimenyi Yves n’amakipe yakiniye

Kimenyi Yves ni umwe mu bazamu b’Abanyarwanda bamaze gukinira amakipe akomeye mu Rwanda. Yakiniye APR FCimyaka itanu, Rayon Sports amezi atandatu ndetse na Kiyovu Sports imyaka itatu.

Yanabaye umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mbere yo gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Kimenyi Yves yavuze ko gusezera ku mupira w’amaguru byamugoye

Aime Gad yayoboye ikiganiro cya Kimenyi Yves

Wamuniga na Kimenyi Yves bafitanye umubano udasanzwe

Emery Bayisenge yatunguye Kimenyi Yves mu kiganiro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...