Umu-YouTuber w'icyamamare yasanzwe yapfiriye iwe nyuma yo kugaragaza ibyishimo bya Noheli

Imyidagaduro - 23/12/2025 1:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Umu-YouTuber w'icyamamare yasanzwe yapfiriye iwe nyuma yo kugaragaza ibyishimo bya Noheli

Umu-YouTuber wamamaye ku izina Adam the Woo, amazina ye nyakuri akaba ari David Adam Williams, yasanzwe yapfiriye mu rugo rwe muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba hari hashize iminsi mike gusa ashyize hanze amashusho agaragaza ibyishimo byo kwitegura Noheli.

Adam wari ufite imyaka 51 y'amavuko, yasanzwe yapfuye ku wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, abonwa n’inshuti ye yari imaze kugira impungenge kubera ko yari yamubuze. Polisi yari yabanje guhamagarwa ngo ikore isuzuma ry’imibereho (well-being check) ariko ntiyabashije kwinjira mu nzu.

Nyuma, inshuti ye yatiriye urwego izamukira ku idirishya ryo ku igorofa rya gatatu, ibona Adam aryamye ku buriri atanyeganyega. Polisi yaje gutangaza ko Adam yapfiriye mu rugo rwe, ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise imenyekana, hakaba hateganyijwe gukorwa isuzuma ry’umurambo (autopsy).

Ishami rya Polisi rya Osceola County ryatangarije TMZ ducyesha iyi nkuru ko ryakiriye indi mpuruza ivuga ku rupfu rwabereye muri iyo nzu nyuma y’uko inshuti ye igaragaje impungenge ikamenyesha inzego z’umutekano.

Konti ye ya YouTube yitwa The Daily Woo yari yashyizeho amashusho bwa nyuma umunsi umwe mbere y’urupfu rwe, agaragaza urugendo rwe muri Disneyland, aho yari yagiye kwirebera ibirori bya Noheli by’umukinnyi Grinch. Iminsi ibiri mbere yaho, yari yasohoye indi videwo arimo ategura inzu ye ayishushanya mu byishimo bya Noheli.

Adam the Woo yari umwe mu ba YouTuber bakunzwe cyane muri Amerika, aho konti ye imwe yari ifite abayikurikira barenga 746,000, indi ikagira abarenga 407,000, bose hamwe bakarenga miliyoni imwe. Yari azwi cyane ku mashusho ajyanye n’ingendo, imyidagaduro, ahantu hihariye mu muco wa Amerika n'ibindi.

Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi be, benshi bakagaragaza agahinda kenshi mu bitekerezo (comments) bya videwo ye ya nyuma. Bamwe bavuze ko nubwo batigeze bahura na we imbonankubone, bamwiyumvagamo cyane kubera ibyishimo yabahaga buri munsi.

Adam the Woo yakundaga gusoza amashusho ye agira ati: “And that’s going to do it for today.” Iryo jambo ryahindutse iry’agahinda ku bakunzi be, babonye ko ari ryo rya nyuma yabashije kumva amuvugaho.

Urupfu rwa Adam the Woo rwashenguye benshi

Adam the Woo wari ufite abamukurikira barenga Miliyoni kuri Youtube yitabye Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...