Umu- Dj wabaye Perezida! Byinshi kuri Andry Rajoelina wavanywe ku butegetsi muri Madagascar

Imyidagaduro - 15/10/2025 1:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Umu- Dj wabaye Perezida! Byinshi kuri Andry Rajoelina wavanywe ku butegetsi muri Madagascar

Mu mateka ya politiki ya Madagascar, hari abantu bake bagaragaje impinduka nk’uko Andry Rajoelina yabikoze. Uyu mugabo, wabaye Perezida inshuro eshatu, yatangiriye ubuzima bwe nk’umu-DJ mu mujyi wa Antsirabe, mbere yo kwinjira mu ruhando rwa politiki no kuzamuka ku butegetsi mu buryo budasanzwe.

Ariko nyuma y’imyaka 16 ayoboye igihugu, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, yakuwe ku butegetsi mu buryo bukomeye n’urubyiruko rufite ijwi rikomeye, ruzwi nka Generation Z.

Andry Rajoelina w’imyaka 51, ubuzima bwe bwa mbere bwibandaga ku bintu byoroheje nko gucuranga umuziki, mu tubyiniro, ibiganiro kuri Radio na Televiziyo.

Mu bwana bwe, yamenyekanye nk’umu-DJ w’ibitaramo by’abato cyangwa se urubyiruko, maze nyuma agenda yegukana izina ry’umucuruzi ubwo yaguraga Radio, bituma abona izina mu ruhando rw’urubyiruko rwarushagaho kwiyumvamo impinduka.

Izina rye ry’imena ryari “TGV”, impine igaragaza “Train à Grande Vitesse” ryashyingiwe ku muvuduko we mu bikorwa no ku ruhande rwa politiki.

Iri zina ryari rihwanye n’izina ry’ishyaka rye, Tanora MalaGasy Vonona ryashinzwe ubwo yatorerwaga mu Mujyi wa Antananarivo mu 2007.

Rajoelina yageze ku butegetsi mu 2009 mu buryo bw’inzibacyuho, yari muto cyane ku buryo itegeko ryari kumubuza kuba Perezida, ariko urubyiruko rwaramukundiye, kubera ko yari umwe muri bo.

Yabaye umuyobozi w’umwe mu myitwarire itangaje, w’icyamamare kuri Radio, n’ibitaramo, kandi ugaragaza ko ashaka impinduka.

Rajoelina yasimbuye Perezida Marc Ravalomanana, aho yashinjaga Guverinoma ye kuba iy’ubutegetsi bw’igitugu igihe ifunga Televiziyo ye mu 2008, bituma benshi mu rubyiruko bamwiyumvamo.

Nyuma y’imyaka yari ishize ari ku butegetsi, urubyiruko rwa Gen-z rwagaragaje ko ibyo yabijeje atigeze abyubahiriza, maze bamukuraho kuri uyu wa Kabiri.

Mu myaka 16 ishize, ubukene bw’abaturage bwakomeje kwiyongera, amashanyarazi n’amazi bisigara ari ikibazo gikomeye, n'aho umusaruro mbumbe ku muturage waragabanutse cyane kuva Madagascar yabona ubwigenge mu 1960.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, Rajoelina yavuye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu “Palais d’État d’Ambohitsorohitra” nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko hamwe n’abasirikare, byatumye ahungira ku kirwa cya Réunion mu ndege ya gisirikare y’u Bufaransa.

Colonel Michael Randrianirina, uyobora umutwe w’ingabo CAPSAT, yavuze ko ingabo zafashe ubutegetsi kandi zikuraho imiryango ya Politiki ya Rajoelina.

Umutwe wa CAPSAT wamenyekanye cyane mu 2009 ubwo watezaga imbere Rajoelina, none nawo wagize uruhare mu kumusohora ku butegetsi.

Abaturage bemeza ko bagejeje ku rwego rwo gusaba impinduka, bavuga bati: “Twamuhaye amahirwe, ariko ubuzima hano burakomeye… dukeneye umuntu wita ku bibazo byacu.”

Urugendo rwa Rajoelina rwasize amateka atazibagirana. Uyu mugabo, wari umu-DJ w’icyamamare, umaze imyaka igera kuri 16 ku butegetsi, yagaragaje ibyiza n’ibibi: yateje imbere politiki y’urubyiruko, ariko yananiwe guhangana n’ubukene, ruswa, no kubaka igihugu gifite ubushobozi nk'urubyiruko rubivuga.

Nk’uko Ketakandriana Rafitoson, umuyobozi muri Transparency International, abivuga, ubutegetsi bwe “bwatumye igihugu kiba kibi, kandi kitagira uburinganire.” Hari abavuze bati: “Yakagombye gukomeza kwigira mu ikanamico n’utubyiniro, aho kuba Perezida.”

Nubwo izina rye rya TGV ryari rihwanye n’umuvuduko n’imbaraga, ubu ntawubona nk’ikitegererezo cy’imbaraga za politiki.

Urubyiruko rwa Madagascar, rufite ijwi rikomeye muri iyi myigaragambyo, rwasabye impinduka zifatika, rugaragaza ko amateka ya Rajoelina ari isomo rikomeye ku butegetsi bw’ibyamamare n’urubyiruko rufite ibyiringiro.

Perezida Andry Rajoelina yakuwe ku butegetsi nyuma y'imyigaragambyo imaze ibyumweru y'urubyiruko ruzwi nka 'Generation Z'

Andry Rajoelina, DJ wabaye Perezida wa Madagascar wamenyekanye mu rubyiruko mbere yo kwinjira muri politiki


Colonel Michael Randrianirina na bamwe mu bamurinda, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, mbere gato y'uko atangazwa nk'umukuru w'igihugu cya Madagascar


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...