Kuva
mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2026, ayo mashusho yatangiye gusakara cyane cyane
ku mbuga zikoreshwa n'abaturage ba Uganda, aho benshi batangajwe no kubona uwo
munyamideli uri mu bakobwa bazwi cyane muri iki gihugu agaragara mu mashusho
yafatiwe mu mwanya wihariye, agaragaza ubwambure bwe.
Nyuma
y'uko ayo mashusho akomeje gukwirakwira, Kirabo Kisitu yahisemo kuvugira ku
mugaragaro ibyabaye, ashyira ubutumwa kuri konti ye ya X aho yasabye imbabazi
abantu bose bayabonye cyangwa se bagizweho ingaruka n'ikwirakwizwa ryayo.
Yasobanuye ko ayo mashusho yafashwe kandi agasangirwa mu buryo bw'ibanga hagati y'abantu bari bayafitiye uburenganzira, atari agamije ko ajya hanze cyangwa ngo arebwe n'abantu benshi.
Yavuze ko kuba yaragiye hanze byamubabaje cyane ndetse
bikagira ingaruka ku muryango we, inshuti ze n'abandi bose babonye ayo
mashusho.
Mu
butumwa bwe, Kirabo yavuze ko yemera uruhare rwe mu kuba ayo mashusho
yarafashwe, ariko agaragaza ko uburyo yasakajwe nta ruhushya rwe rwabigizemo
uruhare. Yongeyeho ko yicuza ububabare cyangwa kutoroherwa ibyo byateje abandi
bantu.
Uyu
munyamideli yavuze ko ibyamubayeho ari uguhungabanywa gukomeye ku buzima bwe
bwite, ashimangira ko gusakaza amashusho cyangwa amafoto yihariye y'umuntu nta
burenganzira yabiherewe bidakwiye kwemerwa mu muryango no ku rwego
mpuzamahanga.
Yatangaje
kandi ko yatangiye gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane uko ayo
mashusho yagiye hanze ndetse hafatwe ingamba zo gukumira ko yakomeza
gukwirakwizwa.
Kirabo
Kisitu yasabye abantu kureka gukomeza gusangiza (Share) cyangwa kureba ayo
mashusho, avuga ko kubikora ari uburyo bwo kubaha ubuzima bwe bwite
n'indangagaciro z'ubumuntu.
Yasoje
ubutumwa bwe agaragaza ko muri iki gihe yibanze ku kwita ku buzima bwe bwo mu
mutwe no gukomeza urugendo rwo kwisuganya nyuma y'iki kibazo.
Yashimiye
kandi abantu bose bamweretse urukundo n'ubufasha muri ibi bihe bikomeye,
abasaba kumuha umwanya n'ituze mu gihe agikomeje guhangana n'ingaruka
z'ibyabaye.
Amashusho
ya Kirabo Kisitu yasakaye cyane mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena
2026

Kirabo
yiseguye ku bagizweho ingaruka n’amashusho ye y’urukozasoni, avuga ko ari
gukorana n’inzego zibishinzwe
