Ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, Trump yashyize ku rubuga rwa Truth Social ifoto igaragaza ukwezi n’Isi iri kure, hagaragaraho ibendera rya Amerika ndetse n’amagambo avuga ngo “Ukwezi ari ukwacu.”
Nta bisobanuro birambuye Perezida Trump yahaye abantu ku cyo yashakaga kuvuga cyangwa niba ayo magambo yari ubutumwa bwa politiki, urwenya cyangwa ikindi gitekerezo.
Aya magambo yatangajwe mu gihe Trump yari amaze gushyira hanze n’izindi nyandiko n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, zirimo igitekerezo cyo guhindura izina rya Leta ya New Mexico ikitwa “New America.”
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Independent ivuga ko ibi byatumye amagambo ye ku bijyanye n’ukwezi ahuzwa n’ibindi bitekerezo yagiye atangaza ku butaka, amazina y’ahantu n’ibikorwa byo mu isanzure.
Amategeko mpuzamahanga avuga iki ku kwezi?
Nubwo Trump yavuze ko ukwezi ari ukwabo, amategeko mpuzamahanga ntabwo yemera ko igihugu kimwe cyakwiyitirira ukwezi cyangwa ikindi kintu cyo mu isanzure nk’umutungo wacyo.
Outer Space Treaty yo mu 1967, amasezerano mpuzamahanga yashyizweho kugira ngo agene uko ibihugu bigomba gukoresha no gukora ubushakashatsi mu isanzure, harimo ku Kwezi no ku yindi mibumbe, akaba ari nayo ibihugu by’Isi bigenderaho mu bikorwa byo mu isanzure, iteganya ko ukwezi n’ibindi bintu byo mu isanzure bidashobora kwigarurirwa n’igihugu kimwe cyangwa ngo igihugu kivuge ko ari ubutaka bwacyo.
Bivuze ko amagambo ya Trump atahindura mu buryo bw’amategeko uburenganzira ku kwezi. Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe cyangwa itegeko ryashyizweho rituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemererwa kwiyitirira ukwezi nk’aho ari umutingo wabo bwite.
Ubutumwa bwa Trump ku kwezi bwaje mu gihe yari amaze iminsi agaruka ku bibazo by’amazina n’amazina y’ahantu. Ku munsi umwe, yari yashyize hanze ikarita ya New Mexico aho ijambo “Mexico” ryasibweho hagasimbuzwa “America”, bituma izina ryayo rigaragara nka “New America.”
Ibi byatumye ubutumwa bwe ku kwezi bukwirakwira cyane, bamwe babufata nk’urwenya cyangwa uburyo bwo gukomeza ubutumwa bwe bushingiye ku gukomeza kwerekana ububasha bwa Amerika, mu gihe abandi babonamo ikindi gitekerezo cya politiki.
Icyakora, nta gisobanuro cyatanzwe na Trump kigaragaza ko amagambo “Ukwezi ni ukwacu” yari itangazo ryo kwigarurira ukwezi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubutumwa bwe bwongeye gutuma ibiganiro ku ruhare rwa Amerika mu bikorwa byo mu isanzure n’amategeko agenga ikoreshwa ry’ukwezi n’ibindi bintu byo mu isanzure byongera kuganirwaho no kugibwaho impaka.


Trump yateje impaka nyuma yo kuvuga ko ukwezi ari ukwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
