Elon
Musk na Donald Trump ni bamwe mu bantu bafite ijambo rikomeye kandi bubashywe
muri politiki n’ubucuruzi muri Amerika. Bahoze bafitanye ubucuti bushingiye ku
kwishimira ibikorwa bya buri umwe no guhuza imbaraga ku nyungu zihuriweho.
Ubu
bucuti bwabo bwaje kugenda buhinduka, butangira kurushaho kuba bwiza mu minsi yashize
ariko magingo aya buri gusenyuka mu buryo bw’amayobera.
Elon
Musk na Donald Trump bahuye bwa mbere hagati y’umwaka wa 2010 na 2015, ubwo
Trump yari atangiye kumenyekana cyane muri politiki. Mu gihe Trump
yiyamamarizaga kuyobora Amerika mu 2016, yashatse kwegera abayobozi mu
ikoranabuhanga n’inganda.
Elon
Musk wari umaze kwamamara kubera Tesla na SpaceX, yatumiwe mu nama zitandukanye
za tekinoloji na komite z’abajyanama mu bucuruzi. Ubufatanye bwabo bwatangiriye
ku nyungu bari bahuriyeho. Trump yashimaga udushya twa Elon Musk, naho Elon
Musk yifuzaga kugira uruhare mu kuyobora politiki y’igihugu ku bijyanye
n’ikirere n’ingufu.
Nyuma
y’uko Trump atowe mu 2016, Elon Musk yahawe umwanya muri Komite y’Abajyanama ku
bijyanye na Politiki n’Imyanzuro. Nubwo batemeranywaga ku ngingo zimwe na zimwe
by’umwihariko ku mihindagurikire y’ikirere, Elon Musk yakomeje kugira uruhare,
yizeye ko ashobora kuganiriza Leta kugira ngo igire politii zizamura uruhare
rwo kurwanya ibyangiza ikirere.
Muri
2020 ubucuti bwabo bwatangiye kuba uburyohe kurushaho. Trump yahoraga
ashimagiza Elon Musk nk’umushoramari w’umuhanga cyane naho Elon Musk we
yashimaga uko Trump yoroshyaga imirimo n’amategeko agenga ubucuruzi.
Mu
mwaka wa 2024, hari amakuru yavugaga ko Elon Musk yatanze inkunga ingana na miliyoni
290 z’amadolari mu rugamba rwo kongera gutora Trump akaza kumugira umwe mu
bajyanama bakomeye mu buyobozi bushya.
Ibi byose byatangiye nyuma y’uko Trump ashyizeho itegeko rishya ryiswe ‘Big Beautiful Bill,’ ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko ryitezweho kongera ingengo y’imari y’igisirikare no kugabanya amafaranga ajya mu mavuriro rusange no mu ngufu zisubira, ariko rikaba ryaravuzweho byinshi kubera ko rishobora kongera cyane umwenda w’igihugu.
Elon
Musk yarabyamaganye ku mugaragaro, avuga ko ari "itegeko riryamira
rubanda" kuko ryakuragaho inkunga ku modoka zikoresha amashanyarazi, kandi
ntirihure n’icyerekezo cye cy’ejo hazaza ha Amerika.
Trump
uzwiho kutaripfana, yahise amusubiza ku mbuga nkoranyambaga amushinja kuba
adatekereza neza kandi amutera ubwoba ko azasuzuma amasezerano yose Tesla na
SpaceX bifitanye na Leta. Aha ni ho ubucuti bwabo bwahindutsemo ubugambanyi n’urwango
hagati y’aba bagabo babiri.
Elon
Musk yahise arushaho gutera intambwe, asaba ko Trump yeguzwa, agasimburwa na
Visi Perezida JD Vance, avuga ko Trump yitwara nka gashozantambara. Yongeyeho
no kumushinja ko Leta ye ibitse amakuru akomeye yerekeye iperereza kuri Jeffrey
Epstein.
Ibi
byateje igihombo haba ku bicuruzwa bya Elon Musk ndetse na Trump. Agaciro ka
Tesla kahise kagabanuka ku gipimo cya miliyari 150 z’amadolari, naho Trump
Media itakaza hafi miliyoni 500. Musk kandi yavuze ko ashobora guhagarika imikoranire
ya SpaceX na NASA byagira ingaruka zikomeye ku bushakashatsi bukorerwa muri
Amerika ndetse n’ibindi bikorwa byose bikoresha satellite harimo n’ubutasi bwa
Amerika.
Hakwirakwiye
n’amakuru avuga ko Elon Musk ashobora gushinga ishyaka rishya kugira ngo
arwanye ishyaka rya Trump.
Ukwezi kwa buki kwararangiye hagati ya Elon Musk ubu bakaba bari guterana amagambo