Ukwa buki kwararangiye! Bite by’amakimbirane n’ubugambanyi hagati ya Elon Musk na Trump?

Ubukungu - 06/06/2025 12:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Ukwa buki kwararangiye! Bite by’amakimbirane n’ubugambanyi hagati ya Elon Musk na Trump?

Nyuma y’ukwa buki ndetse no kuratana ibigwi, Donald Trump na Elon Musk bari kurebana ay’ingwe ndetse Elon Musk ashaka gushinga ishyaka ryo guhangana n’irya Donald Trump ku mugaragaro.

Elon Musk na Donald Trump ni bamwe mu bantu bafite ijambo rikomeye kandi bubashywe muri politiki n’ubucuruzi muri Amerika. Bahoze bafitanye ubucuti bushingiye ku kwishimira ibikorwa bya buri umwe no guhuza imbaraga ku nyungu zihuriweho.

Ubu bucuti bwabo bwaje kugenda buhinduka, butangira kurushaho kuba bwiza mu minsi yashize ariko magingo aya buri gusenyuka mu buryo bw’amayobera.

Elon Musk na Donald Trump bahuye bwa mbere hagati y’umwaka wa 2010 na 2015, ubwo Trump yari atangiye kumenyekana cyane muri politiki. Mu gihe Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika mu 2016, yashatse kwegera abayobozi mu ikoranabuhanga n’inganda.

Elon Musk wari umaze kwamamara kubera Tesla na SpaceX, yatumiwe mu nama zitandukanye za tekinoloji na komite z’abajyanama mu bucuruzi. Ubufatanye bwabo bwatangiriye ku nyungu bari bahuriyeho. Trump yashimaga udushya twa Elon Musk, naho Elon Musk yifuzaga kugira uruhare mu kuyobora politiki y’igihugu ku bijyanye n’ikirere n’ingufu.

Nyuma y’uko Trump atowe mu 2016, Elon Musk yahawe umwanya muri Komite y’Abajyanama ku bijyanye na Politiki n’Imyanzuro. Nubwo batemeranywaga ku ngingo zimwe na zimwe by’umwihariko ku mihindagurikire y’ikirere, Elon Musk yakomeje kugira uruhare, yizeye ko ashobora kuganiriza Leta kugira ngo igire politii zizamura uruhare rwo kurwanya ibyangiza ikirere.

Muri 2020 ubucuti bwabo bwatangiye kuba uburyohe kurushaho. Trump yahoraga ashimagiza Elon Musk nk’umushoramari w’umuhanga cyane naho Elon Musk we yashimaga uko Trump yoroshyaga imirimo n’amategeko agenga ubucuruzi.

Mu mwaka wa 2024, hari amakuru yavugaga ko Elon Musk yatanze inkunga ingana na miliyoni 290 z’amadolari mu rugamba rwo kongera gutora Trump akaza kumugira umwe mu bajyanama bakomeye mu buyobozi bushya.

Ibi byose byatangiye nyuma y’uko Trump ashyizeho itegeko rishya ryiswe ‘Big Beautiful Bill,’ ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko ryitezweho kongera ingengo y’imari y’igisirikare no kugabanya amafaranga ajya mu mavuriro rusange no mu ngufu zisubira, ariko rikaba ryaravuzweho byinshi kubera ko rishobora kongera cyane umwenda w’igihugu.

Elon Musk yarabyamaganye ku mugaragaro, avuga ko ari "itegeko riryamira rubanda" kuko ryakuragaho inkunga ku modoka zikoresha amashanyarazi, kandi ntirihure n’icyerekezo cye cy’ejo hazaza ha Amerika.

Trump uzwiho kutaripfana, yahise amusubiza ku mbuga nkoranyambaga amushinja kuba adatekereza neza kandi amutera ubwoba ko azasuzuma amasezerano yose Tesla na SpaceX bifitanye na Leta. Aha ni ho ubucuti bwabo bwahindutsemo ubugambanyi n’urwango hagati y’aba bagabo babiri.

Elon Musk yahise arushaho gutera intambwe, asaba ko Trump yeguzwa, agasimburwa na Visi Perezida JD Vance, avuga ko Trump yitwara nka gashozantambara. Yongeyeho no kumushinja ko Leta ye ibitse amakuru akomeye yerekeye iperereza kuri Jeffrey Epstein.

Ibi byateje igihombo haba ku bicuruzwa bya Elon Musk ndetse na Trump. Agaciro ka Tesla kahise kagabanuka ku gipimo cya miliyari 150 z’amadolari, naho Trump Media itakaza hafi miliyoni 500. Musk kandi yavuze ko ashobora guhagarika imikoranire ya SpaceX na NASA byagira ingaruka zikomeye ku bushakashatsi bukorerwa muri Amerika ndetse n’ibindi bikorwa byose bikoresha satellite harimo n’ubutasi bwa Amerika.

Hakwirakwiye n’amakuru avuga ko Elon Musk ashobora gushinga ishyaka rishya kugira ngo arwanye ishyaka rya Trump. Ibi byose bibaye nyuma y’uko Elon Musk yikuye mu nshingano Donald Trump yamuhaye ndetse byose bikaba bigaruka ku cyemezo cya Donald Trump cyo gukuraho ubufasha bw’abagura imodoka z’amashanyarazi byatumye zihenda abantu ntibazigure kandi akaba ariho Elon Musk yari yarashoye amafaranga menshi.

Ukwezi kwa buki kwararangiye hagati ya Elon Musk ubu bakaba bari guterana amagambo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...