Abategura imyigaragambyo batangaje ko nibura kugeza ku wa 24 Nyakanga, Syrskyi atarasezererwa kandi Fedorov atarasubizwa ku buyobozi bwa Minisiteri y'Ingabo, bazatangiza imyigaragambyo idafite igihe ntarengwa mu gihugu hose.
Mu minsi ishize, ibihuha byinshi byakwirakwiye bivuga ko Syrskyi yaba agiye kwirukanwa, ariko ubuyobozi bw'igisirikare bwabihakanye. Perezida Zelensky yakomeje kugirana ibiganiro n'abaminisitiri ndetse n'abayobozi b'ingabo kugira ngo hafatwe umwanzuro uzatuza igihugu.
Mu butumwa bwe, Syrskyi yahakanye amakimbirane avugwa hagati ye na Fedorov, avuga ko umubano wabo wari uw'akazi gusa. Yasobanuye ko ibyemezo by'intambara bidashobora gufatwa hashingiwe ku myigaragambyo cyangwa amagambo y'amarangamutima, ahubwo bisaba igenamigambi n'isesengura ryimbitse.
Nubwo bimeze bityo, abaturage benshi cyane cyane urubyiruko bakomeje gushyigikira Fedorov, bamushimira guteza imbere ikoranabuhanga rya gisirikare, cyane cyane ikoreshwa rya drones, bavuga ko ari ryo ryafashije Ukraine kugera ku ntsinzi zitandukanye ku rugamba.
Hagati aho, amazina y'abasirikare bato bafite ubunararibonye akomeje kuvugwa nk'abashobora gusimbura Syrskyi, mu gihe Perezida Zelensky yavuze ko agikora isuzuma ry'ivugurura rikenewe mu ngamba z'umutekano n'igisirikare.
Mu gihe Uburusiya bwitezwe kongera ibitero ku bikorwa remezo by'ingufu mu mezi ari imbere, icyemezo cya Zelensky ku buyobozi bw'igisirikare gishobora kugira uruhare rukomeye ku rugamba ndetse no ku hazaza h'umutekano wa Ukraine.
