Uyu munsi mukuru witwa Kanamara Matsuri, usanzwe uzwi cyane ku izina rya “Penis Festival”, ubera mu mujyi wa Kawasaki, mu Ntara ya Kanagawa, mu Buyapani.
Ku mbuga nkoranyambaga, hakunze gukwirakwizwa inkuru ivuga ko uyu ari umunsi umwe mu mwaka aho abantu bose, cyane cyane abaseribateri, baba bagomba gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse ko abagore bakora umwuga w’uburaya batanga iyo serivisi ku buntu mu rwego rwo kuzirikana no wkizihiza ‘igitsina cy’umugabo’.
Ariko ibi ntabwo ari ukuri. Nubwo uyu munsi mukuru ubaho koko kandi ukaba uzwiho gukoresha ibimenyetso bifite ishusho y’igitsina cy’umugabo, inkuru y’uko ari umunsi wo guha abantu bose serivisi z’imibonano mpuzabitsina ku buntu ni amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe kuri internet.
Umunsi mukuru ufite inkomoko mu nkuru ya kera
Kanamara Matsuri ifitanye isano na Kanayama Shrine, urusengero rwa Shinto ruherereye mu mujyi wa Kawasaki.
Amateka y’uyu munsi mukuru ahuzwa n’umugani wa kera wo mu Buyapani uvuga ku mukobwa wari ufite ubwiza budasanzwe, ariko akaba yarahuye n’ikibazo kidasanzwe.
Uyu mugani uvuga ko hari umudayimoni wari ufite amenyo atyaye wari warihishe mu gitsina cy’uwo mukobwa. Bivugwa ko igihe umugabo yajyaga kuryamana na we, uwo mudayimoni yamurumaga igitsina, bikaba byaratumaga icyo gitsina gikomereka cyane.
Nyuma y’uko ibi bibaye ku bagabo barenze umwe, uwo mukobwa ngo yagize ubwoba bwinshi maze ashaka ubufasha. Nk’uko uyu mugani ubivuga, ni bwo umucuzi w’ibyuma yakoze igikoresho gikozwe mu cyuma gifite ishusho y’igitsina cy’umugabo.
Umudayimoni amaze kugerageza kukiruma, amenyo ye ngo yahise akuka, maze umukobwa arakira. Ni iyi nkuru y’umugani yaje kugira uruhare mu kuba igitsina gikozwe mu cyuma gifatwa nk’ikimenyetso cy’uburinzi muri uwo muco.
Ni yo mpamvu ahantu uyu munsi mukuru ukomokamo hafitanye isano n’ijambo ‘Kanayama’, ndetse n’imana za Shinto zahahoze zifitanye isano n’ubucuzi bw’ibyuma.
Mu mateka, urusengero rwa Kanayama Shrine yagiye isurwa n’abantu batandukanye basaba uburinzi n’umugisha.
Mu gihe cyashize, abagore bakoraga ubucuruzi bw’a serivisi z’imibonano mpuzabitsina na bo bajyaga kuri uru rusengero gusenga, cyane cyane basaba kurindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibi ni byo byatumye uyu munsi mukuru ugira umubano n’amateka y’abakora uwo mwuga. Ariko kuba hari abagore bakoraga uwo mwuga bajyaga gusengera kuri uru rusengero ntibivuze ko hari gahunda yo gutanga serivisi z’imibonano mpuzabitsina ku buntu.
Nta gihamya yizewe igaragaza ko kuri uyu munsi mukuru abacuruza serivisi z’imibonano mpuzabitsina bazitanga ku buntu ku bantu bose.
Ni iki kiba kuri Kanamara Matsuri?
Kanamara Matsuri iba buri mwaka ku Cyumweru cya mbere cya Mata. Ni umunsi urangwa n’umuhango w’ingenzi wo gutwara mu mihanda ibishushanyo by’igitsina cy’umugabo, ari zo nsengero nto zigendanwa zikoreshwa mu birori bya Shinto.
Abantu benshi bateranira muri uyu muhango, bakaririmba, bakabyina, bakagenda inyuma y’ibyo bitsina, ndetse bagafata amafoto.
Mu maduka mato kuri uwo munsi, usangamo ibiribwa, bombo, ibishushanyo, imitako n’ibindi bikoresho bifite ishusho y’igitsina cy’umugabo. Ibi bituma Kanamara Matsuri iba umwe mu minsi mikuru idasanzwe kandi itangaje cyane mu Buyapani.
Umunsi mukuru waje guhindura ubutumwa
Nubwo abantu benshi muri iki gihe bawubona nk’umunsi mukuru ushingiye ku bishushanyo by’igitsina cy’umugabo, Kanamara Matsuri ifite n’ubutumwa bwagutse kurushaho.
Mu myaka ya 1980, ubwo icyorezo cya HIV/AIDS cyari kimaze gutera ubwoba ku isi, uyu munsi mukuru watangiye no gukoreshwa mu bikorwa byo gukangurira abantu kwirinda no kumenya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Amafaranga ava mu bikorwa bimwe na bimwe by’uyu munsi mukuru yagiye anifashishwa mu bikorwa byo gushyigikira ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere no kurwanya HIV/AIDS.
Ni yo mpamvu abayitabira batayibona gusa nk’umunsi mukuru wo kwishimisha, ahubwo inafite ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Kuki
abantu benshi bibeshya ko ari umunsi wo gukora imibonano mpuzabitsina?
Amakuru y’ibinyoma kuri uyu munsi mukuru ashobora kuba yarakwirakwiye kubera ibintu bibiri bifite ishingiro.
Icya mbere, hari amateka y’uko abagore bakoraga ubucuruzi bwa serivise y’imibonano mpuzabitsina bajyaga ku rusengero rwa Kanayama Shrine gusaba kurindwa indwara.
Icya kabiri, uyu munsi mukuru ukoresha amashusho menshi y’igitsina cy’umugabo, ku buryo umuntu utazi amateka yawo ashobora kwibwira ko ari umunsi mukuru w’imibonano mpuzabitsina.
Ibyo byombi byaje kuvangwa n’ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga, havuka inkuru ivuga ko abaseribateri bahabwa amahirwe yo gukora imibonano mpuzabitsina nibura rimwe mu mwaka, ndetse ko abakora umwuga w’uburaya uwo munsi babikora ku buntu.
Icyo Kanamara Matsuri isobanuye muri iki gihe
Uyu munsi, uyu munsi mukuru ufatwa nk’uwibanda ku bintu bitandukanye birimo uburumbuke, kubyara neza, ubuzima bw’imyororokere, kwirindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kugira umuryango mwiza.
Nubwo imiterere yawo ishobora gutangaza cyane abantu batamenyereye umuco w’Abayapani, Kanamara Matsuri igaragaza uburyo imico n’amadini bitandukanye bishobora gukoresha ibimenyetso bishobora gutera abantu urujijo, ariko bikagira ibisobanuro byihariye mu mateka yabyo.
Kanamara Matsuri ni umunsi mukuru ubaho koko mu Buyapani, aho abantu bateranira mu mujyi wa Kawasaki bakitabira parade irimo ibishushanyo binini by’igitsina cy’umugabo.
Inkomoko yawo ihuzwa n’umugani wa kera uvuga ku mudayimoni wari ufite amenyo atyaye wari warihishe mu gitsina cy’umukobwa, ndetse n’imyemerere yo gusaba uburinzi, uburumbuke n’ubuzima bwiza.
Abagore bakoraga ubucuruzi bwa serivisi z’imibonano mpuzabitsina na bo bagiye bajya ku rusengero rwa Kanayama Shrine gusaba kurindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ariko inkuru ivuga ko uyu ari umunsi mukuru aho buri wese agomba gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu mwaka, cyangwa ko abacuruza serivisi z’imibonano mpuzabitsina bazitanga ku buntu, ni ibihuha byakwirakwijwe kuri internet.



