Nk’uko byakunze kuvugwa n’abantu batandukanye nyuma y’uko Ikirezi Ltd ishyize uyu muhanzi mu bahanzi bahatanira igihembo cya Salax mu gice cy’abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki wabo hanze yarwo, hari abavuze ko uyu muhanzi atari umunyarwanda ndetse ko atageze mu Rwanda. Icyegeranyo cyakozwe n’itsinda rya Ten Super Star kigatambuka kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2014, cyerekanye mu buryo bugaragaraga ko uyu muhanzi akomoka mu Rwanda ahitwa I Shyorongi, akaba akomoka kuri Rutare Pierre; umunyarwanda wahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, akaba yaramubyaranye n’umugore w’umubiligikazi.

Uyu niwe Rutare Pierre Papa w'icyamamare Stromae
Stromae yagiye atangariza ibitangazamakuru bitandukanye ko ari umunyarwanda, akunda u Rwanda kandi yifuza kuzaza akabonana n’abavandimwe be, ikindi kandi murumuna wa Stromae bahuje papa we ariko badahuje mama, yatangarije itsinda rya Ten Super Star yo kuri Radio 10 ko mama wa Stromae ajya aza kubasura, ndetse uyu murumuna wa Stromae nawe akaba ajya avugana na Stromae.
Ku bijyanye n’uko uyu muhanzi yaba yarageze mu Rwanda, amakuru na Stromae ubwe yiyemerera ni uko yahageze n’ubwo yahageze igihe gito, akaba kandi yaratangaje uburyo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi yanahitanye papa wa Stromae, uyu muhanzi yakurikiranaga cyane iby’u Rwanda icyo gihe n’ubwo umuryango we wabimubuzaga ngo bitamuhungabanya kuko yari akiri umwana muto cyane.

Stromae yemera ko ari umunyarwanda kandi akunda u Rwanda
Mu kiganiro Stromae yagiranye n’ikinyamakuru Slateafrique n’ubwo bamwe babisobanuye uko bitari, Stromae yivugira ko atabashije kubana na papa we igihe kirekire ariko barabonanye, akagira n’aho yivugira ati: “Njye ibijyanye n’umuco nyarwanda wanjye nabikuye kuri masenge, mushiki wa papa”. Bisobanura ko yemera papa we kandi aziranye n’abo mu muryango w’uwo mubyeyi we.
Stromae kandi yivugiye ko afite urwibutso yibukiraho papa we, urwo rwibutso rukaba ari agakapu k’amakaramu y’igiti y’amabara akoreshwa mu gushushanya, umwuga wo gushushanya ukaba ari kimwe mu byo Rutare Pierre; papa wa Stromae yakunze gukora cyane.
Mu kiganiro Stromae yagiranye n’ikinyamakuru Mcetv aho yavugaga ku ndirimbo ye “Papaoutai” ishaka kuvuga ngo “Papa uri he?”, Stromae yatangarije iki kinyamakuru ko yayanditse ashingiye ku mateka y’ubuzima bwe bwite, akaba avuga ko kuba papa we atarabashije kumwitaho bitamubuza kumukunda no kumwifuza iruhande rwe akamubura, aho yibanze ku nteruro imwe iri mu ndirimbo ye ivuga ngo “Buri wese azi uburyo bwo gukora abana ariko nta n’umwe uzi uburyo bwo gukora aba papa”, akaba yarashakaga kwerekana ko kuba papa we atakiriho bimuremerera cyane.
Ese kuba Stromae avuka ku mubyeyi w’umunyarwanda, akaba ahafite abavandimwe, akaba yemera papa we ndetse anakurikirana iby’amateka y’umuryango wa papa we, mama wa Stromae akaba asura abana abereye mukase, Stromae akaba avugana n’abo mu muryango wa papa we, ni iki kirenze cyatuma tuvuga ko atari umunyarwanda? Ese kuba papa we ataramwitayeho bihagije, akaba ataranahabaye cyane byamwambura ubunyarwanda? Wowe urabyumva ute?
Manirakiza Théogène
