Iki
kibazo cyongeye kuzamura impaka ku buryo imyambarire y’abakobwa ikwiye gufatwa
mu Rwanda, cyane cyane nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga
agaragaza abapolisi babiri bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi.
Aya
mashusho yasakaye cyane mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026.
Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, maze ateza impaka
zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba uburyo uwo mukobwa
yafashwemo bwarubahirizaga uburenganzira bwe n’agaciro ke.
Nyuma
y’uko aya mashusho akwirakwiye, Polisi y’Igihugu yatangaje ko abo bapolisi
babiri bagaragaramo bafashwe ndetse bagafungwa, mu gihe uwo mukobwa na we yarenganuwe.
Polisi
kandi yavuze ko abapolisi bahawe amabwiriza n’amahugurwa agamije gukumira ko
ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.
Mu
butumwa Polisi y’Igihugu yashyize hanze yagize iti: “Muraho, Abapolisi
bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we
yarenganuwe. Abapolisi bose bahawe amabwiriza ndetse barihanangirizwa ko
bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho. Murakoze.”
Nyuma
y’ubu butumwa bwa Polisi y’Igihugu, Depite Mukabalisa Germaine yashimye
igikorwa cyo gukurikirana abo bapolisi, ariko ashimangira ko gukemura ikibazo
bitagomba kugarukira kuri uru rugero rumwe.
Yavuze
ko n’abantu bose bashobora kuba bitwikira ikibazo cy’imyambarire cyangwa izindi
mpamvu kugira ngo bagacunaguze abakobwa, bagomba kubiryozwa.
Depite
Germaine yagize ati: “Mwakoze kubahana, n'abitwikira ibyerekeye imyambarire
cyangwa ibindi, bagacunaguza abakobwa ndetse bagaha ishingiro ihohoterwa, nabo
ukuboko k'ubutabera kuzabageraho.”
Iyi
mvugo ye yagarutse ku mpaka zimaze iminsi zigaragara mu Rwanda ku bijyanye
n’imyambarire y’abakobwa, aho bamwe bavuga ko hakwiye kubaho kubaha
indangagaciro z’umuco n’imyambarire iboneye, mu gihe abandi bashimangira ko
ibyo bidakwiye kuba impamvu yo guhohotera, gukozwa isoni cyangwa gufatwa nabi
kw’umuntu.
Iki
kibazo cyongeye kugaruka cyane mu ruhame nyuma y’igitaramo cya Diamond Platnumz
cyabereye mu Rwanda, ubwo bamwe mu bakobwa bari bacyitabiriye basubizwaga
inyuma kubera imyambarire yabo.
Bamwe
mu bari bagiye kwidagadura muri icyo gitaramo bagaragaje ko batemerewe kwinjira
bitewe n’imyenda bari bambaye, cyane cyane iyagaragazaga bimwe mu bice by’umubiri.
Mu
gihe bamwe bahisemo gutaha burundu, abandi bafashe umwanzuro wo kujya guhindura
imyenda kugira ngo babashe kugaruka mu gitaramo.
Ibi
nabyo byakurikiwe n’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe
bashyigikiye igikorwa cyo gushyiraho umurongo ku myambarire ahantu hahurira
abantu benshi, mu gihe abandi bibajije niba uburyo bwo kubahiriza uwo murongo
budakwiye gukorwa mu cyubahiro no mu buryo butabangamira uburenganzira
bw’umuntu.

Depite
Germaine ati “Abitwikira imyambarire bagacunaguza abakobwa nabo ukuboko
k’ubutabera kuzabageraho”
