Yabivugiye i Kyiv, ahari urusengero rw’amateka rwangijwe n’igitero cy’u Burusiya cyabaye mu ijoro ryabanjirije uwo munsi. Yatangaje ko Amerika n’ibihugu by’u Burayi byari byemeye guhura na Putin muri iyo nama byaba ari amahirwe yo gushaka amahoro.
Perezida wa Ukraine Zelenskyy yagize ati: “Twatanze ubutumwa ko twiteguye guhura na Putin muri G7, kuko Trump azaba ahari na Macron. Ni amahirwe meza yo guhura twese hamwe.”
Gusa Zelenskiy yavuze ko u Burusiya bwongeye kugaragaza ko butiteguye kugirana ibiganiro. perezida wa Ukraine yavuze ko iki cyifuzo cyo guhura na Putin cyagejejwe ku bayobozi ba Amerika no kuri Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ndetse ko Ukraine yanagejeje ubutumwa ku ruhande rw’u Burusiya ariko ntihabwe igisubizo gisobanutse.
Mu minsi ishize, Zelenskyy yari yarandikiye Putin amusaba guhura imbonankubone, avuga ko intambara iri kongera ibibazo by’ubukungu mu Burusiya. gusa mugenzi we yavuze ko atabona impamvu yo guhura nawe, anavuga ko ibitero bya drones bya Ukraine bidateza ikibazo gikomeye ku bukungu bw’u Burusiya.
Ibi bibaye nyuma y’igitero gikomeye cy’u Burusiya cyibasiye Kyiv na Kharkiv, aho cyahitanye abantu 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Igitero cyabaye nyuma y’amasaha make avuganye kuri telefoni na Perezida wa Amerika Donald Trump.
Muri iyi nama ya G7 Kandi Zelenskyy yavuze ko intego ye nyamukuru ari ugushaka ubufasha bwo kongera uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere by’u Burusiya.
Ni Inama iteganyijwe kubera mu gihugu cy'u Bufaransa biteganyijwe ko iza kwitabirwa n'ibihugu icyenda byiyongereye ku bisanzwe biri muri uyu muryango w'ibihugu bikize ku isi. Haraza kuganirwa ku ngingo zirimo ikibazo ku Ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati na Ukraine.


"Twatanze ubutumwa ko twiteguye guhura na Putin muri G7, kuko Trump azaba ahari na Macron. Ni amahirwe meza yo guhura twese hamwe.” - Zelenskyy
