Mbere y'uko iyi nkunga yoherezwa, Minisitiri w'intebe mu Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko misile zigizwe na anti-tank ndetse n’intwaro ziturika cyane, mbere y'inama ya NATO igamije gufasha Ukraine.
Yagize ati "U Bwongereza buzafatanya n’abafatanyabikorwa bacu kongera ingufu mu bya gisirikare n’ubukungu muri Ukraine, bishimangira umutekano wabo mu gihe ntagihindutse kuri iyi ntambara."
Johnson yongeyeho ati "Ntidushobora kandi ntituzahagarara mu gihe u Burusiya butera imijyi ya Ukraine."
Mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa Kane, Boris Johnson yasabye ibi byose kongerera Ukraine inkunga yo kwirwanaho no gukuba kabiri ibihano by’ubukungu bigenewe u Burusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymry Zelensky we yahamagariye abatuye isi bose kujya mu mihanda bakamagana ibitero by' u Burusiya ku gihugu cye.
Intambara y'u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 30, ndetse nta cyizere ko izarangira vuba. Ibihugu bigize umuryango utabarana wa NATO bikomeje kwegeranya imbaraga n'ibitekerezo ngo bafashe Ukraine ndetse bakomeze gufatira ibihano u Burusiya.