N’ubwo ako gahenge katangiye ku mugaragaro mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwamaze kuyica inshuro nyinshi. Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Leta ya Russia, TASS, ayo mahoro yatangiye ku saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatatu, ku isaha ya Moscow. Icyakora, Ukraine ivuga ko muri iryo joro, igisirikare cya Russia cyaraye gitereye ibisasu bya guided bombs mu mujyi wa Sumy, uherereye mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Ukraine.
Ibiro bya Prokurateri mu karere ka Sumy byatangaje ko kimwe muri ibyo bisasu cyaguye ku nzu yo mu mujyi wa Mykolaiv, gihitana umugore w’imyaka 55 gikomeretsa umuhungu we. Iminota 30 nyuma, undi mugore w’imyaka 70 yarakomeretse naho ikindi gisasu kigwa i Vorozhba. Ukraine yakomeje ishimangira ko Russia irimo kwica amasezerano y’ayo mahoro mbere y’uko atangira no kumvikana.
Putin yari yatangaje ko amahoro azamara igihe gito kuva tariki ya 8 Gicurasi saa sita z’ijoro kugeza tariki 11 Gicurasi saa sita z’ijoro, avuga ko abitewe n’impamvu z’ubutabazi (humanitarian considerations). Ariko Ukraine ntiyigeze yemera ayo mahoro, Perezida Volodymyr Zelensky akavuga ko ari “ikinamico” igamije kugoreka ukuri no gufasha Russia kwisuganya.
Zelensky ashyigikiye icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika imirwano mu minsi 30, ariko Russia yarabyanze. Ayo mahoro ya Putin yagenwe kugira ngo ahurirane n’ibirori byo ku wa 9 Gicurasi, umunsi ngarukamwaka wizihizwa na Russia nk’intsinzi ku B’Abadage b’Abanazi mu 1945.
Biteganyijwe ko bazakora akarasisi ka gisirikare gakomeye, hanitabirwe n’abayobozi b’ibihugu 29 bishyigikiye Russia, barimo Xi Jinping wa China, Luiz Inácio Lula da Silva wa Brazil, To Lam wa Vietnam na Alexander Lukashenko wa Belarus.
Ibi birori byitezweho gukoreshwa mu gutambutsa propaganda, Russia yigereranya n’igihugu kiri mu rugamba rwo kurwanya “Nazi” i Kyiv, nubwo ibi ari ibirego bishinjwa kuba ibyifuzo bya politiki bigamije kuyobya rubanda.
Ukraine nayo ntiyahwemye gutanga igisubizo
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, drones za Ukraine zagabye ibitero kuri Russia ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, bituma ibibuga 13 by’indege bifungwa by’agateganyo. Ibi birimo n’ibya Moscow byari bitegereje kwakira abashyitsi b’ibirori byo ku wa Gatanu. Ubuyobozi bwa Moscow bwemeje ko imwe muri drones yarashwe ku manywa yo kuri uwo munsi, itaragera mu murwa mukuru.
Ukraine yahamije ko itari itazabazwa ibibera ku butaka bwa Russia, ndetse Zelensky yongeraho ko atazajya mu mikino yo gutegura ikirere cyiza ngo Putin abone uko asohoka mu bwigunge ku wa 9 Gicurasi.
Si ubwa mbere Putin atangaza amahoro agira igihe gito
Ayo mahoro y’iminsi itatu ni aya kabiri atangajwe na Putin mu gihe cy’ukwezi kumwe. Mu minsi ya Pasika, yari yasabye ko imirwano ihagarikwa amasaha 30, ariko Ukraine nayo yavugaga ko ayo masezerano atubahirijwe na Russia.