Uko wakwivura indwara ya “Hemorrhoid " ifata mu kibuno

Ubuzima - 29/05/2024 4:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko wakwivura indwara ya “Hemorrhoid " ifata mu kibuno

Uburwayi bwa Hemorrhoid bufata mu kibuno hakazamo akantu kameze nk'akarizo. Ni indwara bamwe bahaye izina rya 'Karizo' ikaba yibasira abantu bose idatoranyije.

Iyi ndwara ni imwe mu zibabaza cyane, igatera benshi kunanirwa kwituma, imyanda ikazana n'amaraso kubera kwituma impatwe, bamwe bakava mu bwiherero bacitse intege cyangwa bakagira isereri.

Bivugwa ko ubu burwayi bushobora kwandura binyuze mu guhererekanya imisarani, bityo uwagiyemo yanduye akaba yakwanduza umuzima wawugiyemo nyuma ye hatakozwe isuku ifatika.

Mu bimenyetso bibabaza byayo harimo kubabara mu kibuno nyuma yo kwituma, gucika ibisebe kwa bamwe kubera kwikanira bananaiwe gusohora imyanda ikomeye, kuryaryatwa bakumva bakwishima, ndetse no kuva amaraso igihe bituma.

Nk'uko bitangazwa n'impuguke mu buvuzi Gad Nzungu, iyi ndwara ishobora gukira mu gihe gito hadakoreshejwe imiti ihambaye.

Dore ibyo wakoresha uvura iyi ndwara ihangayikisha benshi:

Nijoro: Pome, karoti, tungurusumu

Ibi biribwa uko ari bitatu bibyara umutiwa w'iyi ndwara iyo bikoreshejwe neza mu buryo ugiye gusobanurirwa.

Ufata itunda rya Pome imwe, ugafata tungurusumu impeke eshatu na karoti imwe, ukabikatakata neza ukabirya mbere yo gufata ifunguro rya nimugoroba nta ntera ibayemo.

Uru ruvange rw'ibi biribwa bikoreshwa iminsi irindwi gusa.

Uretse kuba byahujwe bikabyara umuti, ariko buri kiribwa ukwacyo cyihariye mu ntungamubiri zikenewe mu mubiri wa muntu.

Yatangaje ibyo gufata ku manywa wivura ubu burwayi.

Ku manywa: Igitunguru gitukura, indimu, amashu, elayo

Uyu muti ukoreshwa ku manywa utunganywa muri ubu buryo:

Ukata igitunguru gitukura, ugakata indimu ihishije neza, ugashyiramo ibiyiko bitatu by'amashu akase neza, ugatinyangirizaho ibiyiko bibiri bya elayo.

Ati" Iyi salade igizwe n'ibyo biribwa iribwa mbere y'ifunguro ryo kumanywa. Iyo bigeze nijoro ufata ubuki ugatonyangiriza ku rutoki ugasiga lu kibuno ahaje ako karizo, yaba itarasohoka hanze ariko warasuzumwe uzi ko uyirwaye, ugasiga ubuki ku gatoki ukabwinjiza mu kibuno imbere bukinjiramo".

Ntabwo uhitamo gukoresha umuti wa nijoro cyangwa ku manywa, ahubwo uwivura iyi ndwara ayifata yose, gusa akirinda kuyivanga. Avuga ko, kimwe mu bimenyetso bigaragaza uwafashwe n'ubu burwayi harimo kwiyuma hakaza amaraso.

N.B: Ni byiza kwisuzumisha muganga akemeza ko urwaye Hemorrhoid ukabona gukoresha iyi miti ifatwa ku manywa na nijoro.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...