Abantu
benshi bagize ibikomere byo gusanga abo bihebeye bafitanye isano rya bugufi,
maze imiryango nayo ikababuza gukora amahano yo gushinga urugo bafite isano rya
bugufi, nyamara urukundo rwo mu mutima ntirupfa gushira byoroshye.
Ikinyamakuru
Quora kivuga ko kwibagirwa uwo wigeze ukunda bigora, ariko ko umuntu afite
ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima bityo akaba yakwiyibagiza urukundo
yisanzemo rudashoboka.
Abajyanama
mu mitekerereze bavuga ko ukwiye kwitwara utya igihe usanze warakunze uwo
mufitanye isano.
1.Ha agaciro isano mufitanye kurusha
urukundo wamukunze
Igihe
wisanze ukunda umuntu mufitanye isano ndetse bigoye kubana nawe, fata umwanya
munini utekereza ku isano mufitanye kurusha urukundo umukunda, ndetse
n’ibyifuzo umufiteho bigabanuke ahubwo wige kumufata nk’umuvandimwe ariko wa
hafi, bizarangira urukundo wari ufite rugenda rucika intege ahubwo umubone
nk’amaraso yawe.
2.Muhure muganire
Benshi
batekereza ko igisubizo cyihuse igihe wibeshye ku muvandimwe ukamukunda ari
uguhunga cyangwa ukamujya kure ukirinda no kumuvugisha kugira ubyibagirwe.
Ukuri
kuraryana ariko kurarema, niyo mpamvu mukwiye kuganira birambuye ku isano
mwasanze mufite ndetse mugafata ingamba z’uko mugiye kwibagirwa imishinga mwari
mufitanye irimo kubana nk’abashakanye.
3.Kunda undi
Kujya mu rukundo rushya ni imwe mu nzira ituma wiyibagiza uwo wari warakunze mufitanye isano, ndetse ugatangira kwakira ko kubana nawe bidashoboka, ahubwo mukwiye gufatanya kubaka umuryango mukomokamo.
4.Mwitabire ibikorwa by’umuryango
wanyu
Guhura
kw’imiryango ni kimwe mu bintu bituma abantu biyumvanamo ndetse mukamenyana, kandi
mu kamenya uburemere bw’isano riri hagati yanyu.
Ibi
byoroshya amarangamutima yanyu mukagenda muba n’inshuti cyane z’abavandimwe
kuko abakuze bari muri mwe babasobanurira aho muhuriye, namwe mukumva impamvu mudakwiye
kubana koko.
Urukundo
ruraryoha igihe ukunda umuntu ugukunda, ariko urukundo rwahaswe kubera abantu
bafitanye isano, ruteranya imiryango rimwe na rimwe mugasanga muri mwenyine, kandi
mwari mukwiye gushyigikirwa n’imiryango.
Iga kwirengagiza ibyiyumviro wamugiriraga bigenda bishira

Fata igihe cyawe utekereza ku buremere bw'isano mufitanye kuruta urukundo umukunda