Uko wakwigobotora igihe usanze wakunze uwo mufitanye isano

Utuntu nutundi - 16/05/2023 7:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Uko wakwigobotora igihe usanze wakunze uwo mufitanye isano

Igihe wasanze uri mu rukundo n’umukobwa cyangwa umusore mufitanye isano, hari imyitwarire ikwiye ku kuranga kugeza mutandukanye mu buryo bubereye buri umwe.

Abantu benshi bagize ibikomere byo gusanga abo bihebeye bafitanye isano rya bugufi, maze imiryango nayo ikababuza gukora amahano yo gushinga urugo bafite isano rya bugufi, nyamara urukundo rwo mu mutima ntirupfa gushira byoroshye.

Ikinyamakuru Quora kivuga ko kwibagirwa uwo wigeze ukunda bigora, ariko ko umuntu afite ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima bityo akaba yakwiyibagiza urukundo yisanzemo rudashoboka.

Abajyanama mu mitekerereze bavuga ko ukwiye kwitwara utya igihe usanze warakunze uwo mufitanye isano.

1.Ha agaciro isano mufitanye kurusha urukundo wamukunze

Igihe wisanze ukunda umuntu mufitanye isano ndetse bigoye kubana nawe, fata umwanya munini utekereza ku isano mufitanye kurusha urukundo umukunda, ndetse n’ibyifuzo umufiteho bigabanuke ahubwo wige kumufata nk’umuvandimwe ariko wa hafi, bizarangira urukundo wari ufite rugenda rucika intege ahubwo umubone nk’amaraso yawe.

2.Muhure muganire

Benshi batekereza ko igisubizo cyihuse igihe wibeshye ku muvandimwe ukamukunda ari uguhunga cyangwa ukamujya kure ukirinda no kumuvugisha kugira ubyibagirwe.

Ukuri kuraryana ariko kurarema, niyo mpamvu mukwiye kuganira birambuye ku isano mwasanze mufite ndetse mugafata ingamba z’uko mugiye kwibagirwa imishinga mwari mufitanye irimo kubana nk’abashakanye.

3.Kunda undi

Kujya mu rukundo rushya ni imwe mu nzira ituma wiyibagiza uwo wari warakunze mufitanye isano, ndetse ugatangira kwakira ko kubana nawe bidashoboka, ahubwo mukwiye gufatanya kubaka umuryango mukomokamo.

4.Mwitabire ibikorwa by’umuryango wanyu

Guhura kw’imiryango ni kimwe mu bintu bituma abantu biyumvanamo ndetse mukamenyana, kandi mu kamenya uburemere bw’isano riri hagati yanyu.

Ibi byoroshya amarangamutima yanyu mukagenda muba n’inshuti cyane z’abavandimwe kuko abakuze bari muri mwe babasobanurira aho muhuriye, namwe mukumva impamvu mudakwiye kubana koko.

Urukundo ruraryoha igihe ukunda umuntu ugukunda, ariko urukundo rwahaswe kubera abantu bafitanye isano, ruteranya imiryango rimwe na rimwe mugasanga muri mwenyine, kandi mwari mukwiye gushyigikirwa n’imiryango.


Iga kwirengagiza ibyiyumviro wamugiriraga bigenda bishira


Fata igihe cyawe utekereza ku buremere bw'isano mufitanye kuruta urukundo umukunda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...