Uko wakoresha Mobile Money ugura itike yo kwinjira mu gitaramo gikomeye ‘Music in Space’

Imyidagaduro - 12/08/2025 6:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Uko wakoresha Mobile Money ugura itike yo kwinjira mu gitaramo gikomeye ‘Music in Space’

Abategura igitaramo "Music in Space" batangaje uburyo bubiri bworohereza abafana kugura amatike, hagamijwe ko buri wese wifuza kuzitabira ahitamo inzira imworohereza.

Ukoresha Mobile Money – Ukanda kuri telefoni yawe *513#, ugakurikiza amabwiriza kugeza usoje kugura itike. Gukoresha internet – Unyura ku rubuga www.ticqet.rw ugakora igikorwa cyo kugura itike ukoresheje uburyo bwo kwishyura butandukanye.

Ni ubwa mbere Music in Space kigiye kubera mu Rwanda, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 23 Kanama 2025, mu gice cya Parking.

Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no hanze yarwo. Mu bo gutegerejwe harimo:  The Ben – umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu njyana ya RnB na Afrobeat. Kenny Sol, Ariel Wayz na Bushali – abahanzi bagezweho mu muziki w’imbere mu gihugu.

Abanya-Afurika y’Epfo barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU. Abanya-Uganda, nka Vampino wamamaye kuva mu myaka ya 2000, na Sir Kisoro.

Bjorn Vido, umucuranzi w’umunya-Danemark uzwi mu mishinga ijyanye no kurengera ibidukikije. Iki gitaramo kizayoborwa n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky. Ku ruhande rw’imyidagaduro y’umuziki, DJ Brianne azaba ari we uvanga umuziki muri iki gitaramo, atanga ubunararibonye bushya ku bitabiriye.

Abategura batangaje ko amatike akomeje kugurishwa, hakiriho amahirwe yo kubona ay’imbere: Regular: 5,000 Frw, VIP: 10,000 Frw mbere y’igitaramo, cyangwa 15,000 Frw ku muryango ku munsi w’igitaramo, na Table (ameza y’abantu 6): 200,000 Frw

Amatike yose ashobora kugurwa hifashishijwe USSD code *513# cyangwa urubuga rwa Ticqet. Abategura bavuga ko Music in Space ari igitaramo cyahawe izina kigaragaza intego yo guhuza umuziki w’imbere mu gihugu n’uw’isi yose.

Iki gitaramo gitegerejweho kuzahuriza hamwe abafana b’injyana zitandukanye, kikaba gishobora kuba kimwe mu bikorwa bizasiga amateka mu myidagaduro nyarwanda mu mwaka wa 2025.

Abahanzi barenga 10 bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye kizwi nka ‘Music in Space’ kizaba tariki 23 Kanama 2025 muri Camp Kigali





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...