Abashakashatsi bavuga ko ubushyuhe bukabije butuma abantu bananirwa vuba, bagatakaza amazi menshi mu mubiri kandi bakagira ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’ubushyuhe nko kugagara cyangwa heatstroke.
Icyakora, guhagarika siporo burundu na byo bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara zifata umutima, diyabete n’izindi ndwara zidakira.
Iyo umuntu akora siporo, imitsi ikora cyane ikabyara ubushyuhe. Umubiri uhita utangira kubira ibyuya kugira ngo wikonjeshe. Muri icyo gihe kandi, amaraso menshi ajyanwa ku ruhu kugira ngo afashe kugabanya ubushyuhe.
Ibi bituma imitsi ibura amaraso ahagije n’umwuka wa oxygène, bityo umuntu akumva ananiwe vuba kandi umutima ugakora cyane kurushaho.
Inama zo gukora Siporo mu bushyuhe
Abahanga batanga inama zikurikira: Kora siporo kare cyangwa nimugoroba, igihe ubushyuhe buba bwaragabanyutse; Shaka ahari igicucu kandi wirinde izuba rikaze; Nywa amazi menshi mbere, mu gihe na nyuma ya siporo;
Gabanya igihe n’imbaraga ukoresha mu myitozo mu minsi ishyushye cyane; Menyereza umubiri ubushyuhe buhoro buhoro, aho gukora imyitozo ikomeye ako kanya.
Niba utangiye kugira ibimenyetso nko kuzungera, iseseme, umutima utera cyane, umunaniro ukabije cyangwa kubura imbaraga, ugomba guhita uhagarika siporo ukajya ahantu hakonje.
Abashakashatsi bavuga ko uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera ku isi, abantu bazasabwa guhindura uburyo, igihe n’ahantu bakorera imyitozo kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza kandi birinde ingaruka z’ubushyuhe bukabije.
