Uko waba umugore mwiza kuwo mwashakanye

Urukundo - 30/04/2023 1:21 PM
Share:
Uko waba umugore mwiza kuwo mwashakanye

Hari ubwo umugore aba akeneye kumenya uko yaba umugore mwiza ariko bikamubera imbogamizi cyane, ntabashe kumenya uko yakwitwara. Muri iyi nkuru urameya uko wakwitwara, ukaba waba umugore mwiza ku mugabo wawe.

Mugore, urasabwa gukunda umugabo wawe n’umutima wawe wose, ndetse ukiga kumwereka ko umukunda wenyine kandi cyane. Ita ku mugabo wawe mu gihe nawe uri kwiyitaho.

1. Ba umufatanyabikorwa mwiza

Shaka ukuntu umarana igihe n’umugabo wawe, umenye neza aho afite ikibazo umufashe gukunda ubuzima arimo nawe urimo. Shaka ibintu ukorana n’umugabo wawe mwembi muri kumwe, umufashe kugira ibyo ageraho.

2. Mumarane igihe

Niba ushaka kuba umugore mwiza kuwo mwashakanye, ushake ukuntu mujya gusura ahantu hashya, mutembere hanyuma nimurangiza mureme ibihe byiza muri kumwe.

3. Mufashe muri byose akaneye

Ikintu cyiza wakorera umugabo wawe ni ukumufasha ukamuba hafi, ndetse ukamwereka ko umukunda cyane.

4. Iyiteho

Ikintu cyiza wakorera umugabo wawe ukamubera umugore mwiza, ni ukwiyitaho wowe ubwawe ukamenya ko uzasa neza.

Umugore ni impano nziza ku mugabo we, kandi nicyo kintu cyiza abagabo bahora bishimira mu buzima bwabo, rero mubere impano idasaza.

isoko: wikihow

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...