Mugore,
urasabwa gukunda umugabo wawe n’umutima wawe wose, ndetse ukiga kumwereka ko
umukunda wenyine kandi cyane. Ita ku mugabo wawe mu gihe nawe uri kwiyitaho.
1. Ba umufatanyabikorwa mwiza
Shaka ukuntu
umarana igihe n’umugabo wawe, umenye neza aho afite ikibazo umufashe gukunda
ubuzima arimo nawe urimo. Shaka ibintu ukorana n’umugabo wawe mwembi muri
kumwe, umufashe kugira ibyo ageraho.
2. Mumarane igihe
Niba ushaka
kuba umugore mwiza kuwo mwashakanye, ushake ukuntu mujya gusura ahantu hashya, mutembere hanyuma nimurangiza mureme ibihe byiza muri kumwe.
3. Mufashe muri byose akaneye
Ikintu cyiza
wakorera umugabo wawe ni ukumufasha ukamuba hafi, ndetse ukamwereka ko umukunda
cyane.
4. Iyiteho
Ikintu cyiza
wakorera umugabo wawe ukamubera umugore mwiza, ni ukwiyitaho wowe ubwawe
ukamenya ko uzasa neza.
Umugore ni
impano nziza ku mugabo we, kandi nicyo kintu cyiza abagabo bahora bishimira mu
buzima bwabo, rero mubere impano idasaza.